Print

Bahavu Jannet y’ibarutse imfura ye na Ndayirukiye Fleury[Amafoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 15 December 2021 Yasuwe: 1480

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Bahavu na Ndayirukiye bibarutse imfura ye gusa amakuru yamenyekanye none kuko uyu muryango utifuje gushyira hanze iby’iyi nkuru nziza. Amakuru UMURYANGO Ufite Nuko Bahavu yabyariye ku bitaro bya La Croix du Sud kuwa 11 Ukuboza 2021.

Urukundo rwa Bahavu n’umugabo we rumaze igihe kirekire kandi nk’uko bakomeza kubisangiza aba bakurikira bakaba bakiryohewe n’ubuzima. Kuwa 17 Nyakanaga 2020 nibwo Bahavu yambitswe impeta na Ndayirukiye Fleury bari barahuye mu 2015 kuri Hoteli ya Scheba iri mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali baza gusezerana kubana akaramata kuwa 27 Werurwe 2021.

Bahavu yamamaye muri filimi City Maid yaje gusozamo inshingano nubwo bwose yari akunzwe ahita atangira gukina muri filime ye yitwa Impanga. Ni mu gihe umugabo we Ndayirukiye Fleury unamufasha mu buzima bwa buri munsi bujyanye no gukina filime, asanzwe ari umuyobozi wa filime unazitunganya akanatunganya amashusho y’indirimbo.


Iminsi itanu irashize Bahavu yibarutse imfura ye na Ndayirukiye

Urukundo rwa Bahavu na Ndayirukiye rwatangiye mu 2016 nyuma gato y’uko bamenyanye mu 2015