Print

Umukobwa wa Eminem yambitswe impeta n’umukunzi we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 December 2021 Yasuwe: 2168

Umukobwa warezwe n’umuraperi Eminem witwa Alaina Scott yatangaje ko yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Matt Moeller, ubwo yerekanaga amafoto ari kwambikwa impeta.

Uyu mukobwa w’imyaka 28 yasangije amakuru abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga mu rukurikirane rw’amafoto yashyize kuri Instagram.

Muri ubwo butumwa, harimo ifoto ya Mat atera ivi, n’andi yerekana uyu mukobwa amaze kwemera icyifuzo cye, n’imwe mu mpeta yahawe.

Ku ifoto ya kabiri muri ayo mafoto atatu, Alaina yasomye umukunzi we, wari ugiteye ivi.

Uyu muhango wabereye hejuru y’inzu, nkuko bigaragara ku mafoto.

Alaina yanditseho kuri ubu butumwa ati: "uyu mwanya. Ubu buzima.

"Yego inshuro amagana. Ndagukunda."

Hailie w’imyaka 25, niwe mukobwa wabyawe mu maraso n’uyu muraperi.

Uyu Alaina yagiye agaragara cyane muri muzika ye no ku mbuga nkoranyambaga.

Alaina kandi yagaragaye mu mirongo Eminem yanditse, nubwo byabaga ari mu bwiru.

Uyu mugabo wo mu gace ka Detroit yamwitaga Lainey, amuvugaho cyane mu ndirimbo ye yitwa Mockingbird yo muri 2004.

Indirimbo yari ibaruwa yandikiwe aba bakobwa be bombi.

Uyu Alaina yarezwe na Eminem w’imyaka 49 ubwo yari akiri umwana nyina agapfa yishwe no kubatwa n’ibiyobyabwenge.

Alaina yari umukobwa w’umuvandimwe w’uwahoze ari umukunzi wa Eminem witwa Kim bavukanye ari impanga.Alaina aba muri Detroit mu buzima bucecetse na Matt.