Print

Rusizi: Abageni bari bamaze iminsi barushinze bahiriye mu nzu umugabo yitangira umugore we utwite ngo adashya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 December 2021 Yasuwe: 7193

Aba bombi bari batuye mu mudugudu wa Munyinya wo mu kagari ka Gihundwe mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bahuye n’uruva gusenya kuko ibyo bari batunze byose byahiriye muri iyi nzu ndetse nabo ubwabo batabarwa bahiye.

Nyiri inzu aba babagamo witwa Uzamukunda Felicite w’imyaka 62,yabwiye BWIZA.COM dukesha iyi nkuru ko hari saa saba z’ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 13 Ukuboza 2021 ubwo yumvaga Madamu Icyimanizanye ataka cyane ngo barapfuye nibabatabare abanza kugira ngo n’abajura ariko nyuma arebye abona inzu yabo iri gushya.

Yagize ati "Narasohotse mbona inzu yose iri gushya yagurumanye ihereye mu cyumba cy’uruganiriro,numva basakuza cyane ngo batangiye gushya kandi ko babuze aho bashyize urufunguzo rufungura umuryango usohoka,ndebye mbona umuriro ari mwinshi kuko nanjye nta wundi tubana mu nzu,nahise niruka njya gutabaza umuturanyi abona nta kindi cyakorwa uretse gushaka ishoka tukamena urugi bagasohoka."

Uyu mukecuru yahise ahereza uyu muturanyi ishoka yaherukaga kugura asigara aca urugi hanyuma nawe ahita ajya gutabaza abaturanyi ngo baze gutabara kugeza ubwo bahageze basanga aba bombi bari batangiye gushya.

Uyu mukecuru yavuze ko umugabo ariwe wahiye cyane kuko ngo yagerageje kubundarara hejuru y’umugore we wari utwite inda y’amezi 3.5 kugira ngo we n’umwana we badashya.

Yagize ati "Basohotse bambaye ubusa buri buri kuko nta kintu bari bafite mu ntoki.Bahiye bigaragara ariko umugabo niwe wahiye cyane aramira umugore we n’umwana atwite ngo badashya.Kugeza ubu baracyitabwaho n’abaganga ariko inzu yose yahiye yashize."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gihundwe,Habimana JMV yavuze ko batabaye mu ma saa munani z’ijoro bagasanga aba bageni batangiye gushya ndetse n’ibyo bafite byose byahiye.

Yakomeje avuga ko bari bahiye ariko umugabo we bikabije ahagana mu bitugu kuko yarwanye kugira ngo uyu muriro utagera ku mugore we n’umwana atwite.Yavuze ko iyo hashira iminota 5 bataratabarwa nabo baba bahiye bagakongoka.

Uyu mugabo wari wahiye cyane,yageze ku bitaro bya Gihundwe babona bikomeye bamwohereza i Butare gusa umugore we yavuriwe muri ibyo bitaro.Abaturanyi nibo batije imyenda aba bombi nyuma yo gutakariza ibyo batunze byose muri iyo nzu.

Ntabwo haramenyekana icyateye inkongi y’umuriro yatwitse inzu y’aba bageni gusa ukurikirana uyu mugore yavuze ko ari kwitabwaho n’umwana atwite nta kibazo.

Uyu mubyaza yavuze ko bakiriye uyu mugore ahagana saa munani z’igicuku.Atwite inda y’ibyumweru 14 n’ukuvuga amezi 3.5 ndetse ngo afite ihungabana.

Yemeje ko ari kwitabwaho ndetse ubu we n’umwana we bameze neza nta kibazo.Nta makuru y’umugabo we aramenyekana.

Umuyobozi w’akagari ka Gihundwe yabwiye BWIZA dukesha iyi nkuru ko nyuma y’uko aba barokotse bahise bakorerwa raporo yoherezwa ku murenge hategerejwe kurebwa icyo bafashwa.

Inkuru ya BWIZA