Print

Bugesera: Yafashwe agiye kwiyahura muri Nyabarongo kubera kwanduza umugabo we SIDA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 December 2021 Yasuwe: 3303

Umugore witwa Uwizeye Cecile uri mu kigero cy’imyaka 30 yafashwe agiye kwiyahura mu mugezi wa Nyabarongo,aho avuga ko yabitewe nuko yahemukiye umugabo we akamwanduza Sida.

Uyu mugore yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko nawe atari azi ibiri kumubaho gusa ngo yaje kuruhuka nyuma yo kubuzwa n’abaturage kujya kwiyahura.

Ati "Nari ndi mu muhanda ngenda njya iyo ntazi.N’ubu isaha ntiragera,sindayimenya ariko ni isaha n’umunsi ntazibagirwa."

Ubu ndumva naruhutse sinzi niba ari uko maze umwanya mpagaze.Umugabo wanjye naramubabaje cyane.Mubabaza muca inyuma,mubabaza ampahira,mubabaza ambyaza.Mubabaza muri byinshi ntarondora.Nafashe umwanya njya kumusaba imbabazi arabyanga nigumira muri gahunda zanjye.

Gahunda yo gukomeza kubunga nk’uku.Ikintu nasaba Imana ntagisabye umwana w’umuntu kuko sinzi ku mutima we uko hameze.Namusaba kumbabarira ku cyaha cyose namukoreye.

Imana yo mu ijuru imbabarire mpagaze imbere yayo.Manitse ibiganza,ninongera gutandukira igihango cyayo,ikirenge cyayobye ntikizagaruke ariko impe amahoro yo mu mutima."

Uyu mugore yakomeje avuga uko yahemukiye umugabo we ati "Nuko namwanduje Sida kandi atarigeze asambana na rimwe ansha inyuma.Ndihana ibyaha byose bindi ku mutima kuko mbyamvuyeho.

Uyu mugore yavuze ko umugabo we ari umuntu mwiza ndetse ngo bafitanye umwana umwe w’imyaka 4.

Abaturage babwiye BTN ko bamufashe ubwo yari amaze gushyira hasi umwana yari ahetse n’ibikapu yari afite, agiye kwiyahura gusa bemeza ko batazi ikibazo afitanye n’umuryango we.

Umwe ati "Twasanze avuga ko agiye kwiyahura muri Nyabarongo.Abayobozi bamufashe bamuvanayo."

Undi yagize ati "Nabonye asa n’ufite stress.yavugaga ko afite ibibazo byinshi,amakosa yakoreye umugabo we."

Abaturage bahise bamenyesha polisi nayo ijya kumukura ku kiraro cya Nyabarongo aho yari agiye kwiyahura.

Umugabo w’uyu mugore yavugishijwe n’ubuyobozi abubwira ko ntacyo yavugana nawe.