Print

Gatsibo: Leta yagobotse abaturage bagezweho n’amapfa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 December 2021 Yasuwe: 354

Guverinoma yatangiye kugoboka abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba bahuye n’ikibazo cy’amapfa yatewe n’izuba ryinshi bigatuma imyaka yabo ihera mu butaka, ntibashobore kweza nk’uko bari babyiteze.

Nko mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, habarurwa imiryango 2,542 yahuye n’iki kibazo, ikaba yatangiye guhabwa ubufasha bw’ibiribwa birimo umuceri, kawunga ndetse n’ibishyimbo.

Iyi nkunga yatanzwe ku miryango yo mu Murenge wa Rwimbogo mu Tugari dutatu aritwo, Munini, Nyamatete na Rwikiniro.