Print

"Nta muturage uzongera gukurwa mu bye atabanje kwishyurwa ingurane"-Minisitiri Gatete

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 December 2021 Yasuwe: 1172

Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ni yo yabaye imbarutso y’itumizwa ry’uyu minisitri mu nteko. Mu bibazo komisiyo y’igihugu yakira buri mwaka, icy’abaturage badahabwa ingurane yabo ku gihe gihora kigaruka.

Abazwa kuri iki kibazo, Minisitri w’ibikorwa remezo Claver Gatete yasobanuriye abadepite ko iki kibazo cyakemutse.

Yagize ati"Mbere twajyaga dusohora amafaranga akagera hanze ugasanga nta nyigo dufite.Twafashe umwanzuro ko nta mafaranga tuzongera gusohora tutabanje gukora inyigo.Ibyo bidukemurira ikibazo cy’aho amafaranga aza dufite inyigo.Byaradutinzaga cyane.

Tugomba kuba dufite inyigo,tugashakisha amafaranga mu baterankunga cyane cyane muri biriya bikorwa biremereye aho tugomba kuguza amafaranga....umuturage araharenganira kubera ko tuba tutabikoze twitonze n’ibibazo bye tubikemure,tumuhe ya ngurane ikwiye abanze ave mu nzira noneho umuntu azaze yubaka gusa."

Abadepite basabye Minisitiri Gatete kubamenyesha igihe gahunda yo kujya babanza kwishyura abaturage izaba yatangiriye.

Yabasubije ati "Twemeje ko nta wundi uzongera gutangira utabanje gukorerwa inyigo hakishyurwa ingurane mbere,kuko imihanda turayizi,urutonde rwayo turarufite.Tuzajya tubanza twimure abaturage dutere niyo ntambwe birangira ahubwo dusigare tuvuga ngo twabuze amafaranga.Aho abaturage bimuwe banishyuwe ingurane nta wundi muturage wemerewe kuhagaruka.Ibyo nibyo twumvikanye na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi.Bizatangirana n’imishinga itaratangira,iri gukorwa irakomeza.

Imishinga yose igiye gukorwa,n’ukubanza dutange iyo ngurane."

Abaturage bavuga ko iyo batinze kwishyurwa bahura n’ibihombo ndetse rimwe ntibahabwe ingurane ikwiriye.