Print

Miss World 2021 yagombaga gusozwa mu ijiro ryakeye yasubitswe mu buryo butunguranye

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 17 December 2021 Yasuwe: 628

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Julia Morley, uhagarariye iri rushanwa yatangaje ko bahisemo kuba barisubitse mu minsi 90 iri imbere ngo barengera ubuzima bw’abari guhatana ndetse n’abandi bafitemo akazi.

Hari aho yagize ati “Miss World 2021 yasubitse by’agateganyo gusoza irushanwa ryagombaga kwerekwa Isi yose riri kubera muri Puerto Rico kubera inyungu z’umutekano by’abahatana, abakozi n’abaturage muri rusange. Irushanwa rizaba muri Puerto Rico Coliseum José Miguel Agrelot mu minsi 90 iri imbere.”

Nyuma yo gukora ubushakashatsi mu bijyanye na Virus nshya ya Omicron, ni bwo hazamenyekana uko irushanwa rigomba kugenda.

Itangazo rya Miss World rivuga ko mu gihe abahatana n’abakozi muri iri rushanwa bazaba bamaze gupimwa no kugenzurwa neza bazasubira mu bihugu byabo kugeza igihe bazongera guhamagarirwa ngo rikomeze.

Iri rushanwa ryasubitswe nyuma yaho abakobwa 17 basanzwemo Coronavirus. Mu 2020 ryagombaga kuba ariko kubera iki cyorezo nabwo ntiryaba, bituma Umunya-Jamaica Toni-Ann Singh akomeza kwambara ikamba yegukanye mu 2019.

Ingabire Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2021 ni we uri guhatana ahagarariye igihugu muri Miss World y’uyu mwaka yabaye isubitswe.