Print

Juno Kizigenza yahishuye umwihariko utangaje w’inshuti ye magara Ariel Wayz n’ikintu gishimishije yamukoreye

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 17 December 2021 Yasuwe: 2140

Umuhanzi Juno Kizigenza uri muhanzi bagezweho kandi bakunzwe yahishuye byinshi kuri Ariel Wayz bahuye bahwanye birimo uko bahuye, ikintu cyiza yamukoreye kikamukora ku mutima kuruta ibindi, icyo ajya amukorera kikamubangamira anasobanura ukuntu arimo umugore mwiza wujuje ibyo umugabo wese yakwifuza.

Juno Kizigenza ibi yabitangaje mu kianiro yagranye n’Inyarwanda dukesha iyi nkuru ,asobanura uko urugendo rwabo rwatangiye ati: ”Wayz tumenyana bwa mbere, ni umwaka ushize nari ndimo gukora amashusho y’indirimbo ‘Mpa Formulae’ ni bwo bwa mbere nari mpuye na Wayz turavugana nari muzi nyine muzi ko ari umusani uririmba duhana nimero kuva ubwo tuba inshuti nyine.”

Avuga ukuntu akunze kumushimisha by’umwihariko ariko ashimangira ko ikintu cyamushimishije yamukoreye muri uyu mwaka ari ukuntu yemeye kujya mu mashusho y’indirimbo ye ‘Birenze’ ati:”Muri uyu mwaka namusabye kujya mu mashusho y’indirimbo yanjye arabyemera byaranyuze cyane kuko narabishakaga mbimusabye arabyemera byankoze ku mutima.”

N’ubwo bose bahuye bahwanye, yavuze ikintu ajya amukorera kikamubabaza ati:”Wayz ntabwo akunda kwitaba fone, ushobora kumubura nk’amezi abiri kabisa, gusa nanjye hari ukuntu meze gutyo sinkunda gukoresha telephone cyane kugera kuri rwa rugero nshobora gusiga telefone mu rugo mu gitondo nkigendera nkagaruka nka n’ijoro. Na we ni ukonguko ameze, hari igihe rero bibangama nk’iyo umushaka byihutirwa kubera impamvu z’akazi ukamushaka ukamubura.”

Mu gusoza, Juno Kizigenza yashimangiye ko Ariel Wayz arimo umugore mwiza buri mugabo wese yakwifuza kugira kuko yujuje icyo buri mugabo aba yifuza. Yagize ati: ”Wayz avugisha ukuri kandi iyo ni imwe mu ngingo nyamukuru y’umuntu mwagirana umushinga w’igihe kirekire.”

Kuba Wayz yaremereye Juno kujya mu mashusho y’indirimbo ye ni bimwe mu bintu byamunyuze muri uyu mwaka

Juno Kizigenza yashimangiye ko Ariel Wayz agira ukuri kandi ari kimwe mu bintu buri mugabo aba yifuza ku mugore w’ubuzima bweKuba Ariel Wayz adakunda gufata telefone ni kimwe mu bibangamira Juno n’ubwo nawe ari uko.

Source:INYARWANDA.COM