Print

Perezida Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 December 2021 Yasuwe: 2835

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare mu ngabo z’u Rwanda, Col François Regis Gatarayiha agirwa umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubutasi mu gisirikare n’Umuyobozi w’ishami ry’Ikoranabuhanga.

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yakoze impinduka mu gisirikare ku buryo bukurikira:

Col François Regis Gatarayiha yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubutasi mu gisirikare n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ikoranabuhanga.

Abasirikare 460 bazamuwe mu ntera bavanwa ku ipeti rya Major bahabwa irya Lieutenant Colonel.

472 bari bafite ipeti rya Captain bahawe irya Major.

Minisitiri w’Umutekano yazamuye ba Private 12,690 bagirwa Corporal.

Uyu Col.François Regis Gatarayiha akomeje kuzamurwa mu ntera kuko muri Nzeri 2021 aribwo yakuwe ku ipeti rya Lt Col.

Lieutenant Colonel Francis Regis Gatarayiha nyuma yo kuzamurwa mu ntera kuwa 9 Nzeri 2021,yahise ahabwa inshingano nshya nk’Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Umutekano mu by’Ikoranabuhanga muri RDF.

Yahawe uyu mwanya nyuma y’iminsi itatu akuwe ku Buyobozi Bukuru bw’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka yari yashyizweho mu 2018.



Col François Regis Gatarayiha yahawe inshingano nshya