Print

Abapolisi 481 birukanwe mu kazi kubera imyitwarire idahwitse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 December 2021 Yasuwe: 4370

Inama Nkuru ya Polisi y’Igihugu, yafashe icyemezo cyo kwirukana burundu mu kazi abapolisi 481 kubera amakosa n’ibyaha bihabanye n’imyitwarire y’umwuga iranga igipolisi cy’u Rwanda,aya makosa akaba arimo ruswa,ubusinzi no gutoroka mu kazi.

Uyu munsi tariki ya 17 Ukuboza 2021,nibwo Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Gasana Alfred, ari kumwe na IGP Dan Munyuza, bayoboye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inama nkuru ya polisi iteraniye ku cyicaro gikuru, Kacyiru.

Inama nkuru ya polisi nirwo rwego rukuru muri Polisi y’u Rwanda ruganirirwamo imirongo migari yo guteza imbere ubunyamwuga muri polisi hagamijwe kurushaho kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha.

Niyo mpamvu muri iyi nama hafatiwemo uriya mwanzuro wo kwirukana bariya bapolisi batandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza yavuze ko umubare w’abapolisi bagaragaweho amakosa atandukanye ari munini, ari nayo mpamvu hafashwe iki cyemezo mu rwego rwo kurushaho kunoza ubunyamwuga muri Polisi y’igihugu.

Iyi nama ya polisi ibaye nyuma y’aho Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda (TI-Rwanda),ugaragaje ko inzego z’abikorera n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda biza ku isonga mu zo ruswa yiyongereye cyane kurusha izindi mu 2021.

Bikubiye muri raporo izwi nka Rwanda Bribery Index (RBI) yasohowe ku nshuro ya 12 ikaba n’inshuro ya kabiri isohowe u Rwanda n’isi biri mu bihe bya Covid-19.

Ni raporo yamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021 mu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali.

Mu nzego zagarayemo ruswa kurusha izindi mu itangwa rya serivisi mu 2021 harimo inzego z’abikorera zagarawemo iri ku kigero cya 20,4 %, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryagaragayemo ruswa ku kigero cya 15,2 % ivuye kuri 12% yari iriho mu 2020.