Print

Ibiciro bya lisansi na Mazutu byiyongereye mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 December 2021 Yasuwe: 952

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA cyatangaje ko Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereye,bikaba bigomba kubahirizwa guhera tariki ya 19 Ukuboza 2021.

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera taliki ya 19 Ukuboza 2021 kugeza ku ya 14 Gashyantare 2022 igiciro cya Lisansi i Kigali kitagomba kurenga 1,225 Frw kuri Litiro.

Igiciro cya Mazutu ntikigomba kurenga 1,140 kuri Litiro, kuri iyi nshuro ntabwo Leta yigomwe amahoro.

Ibiciro byaherukaga gutangazwa kuwa 15 Ukwakira 2021 nuko itiro imwe ya lisansi yaguraga 1,143 FRW mu gihe Mazutu yari 1,054 FRW kuri litiro.

Ibi biciro bishya bigomba gutangira gukoreshwa guhera ku wa 19
Ukuboza 2021 kugera ku wa 14 Gashyantare 2022.

Kuri iyi nshuro RURA yavuze ko Nkuko Leta y’u Rwanda yiyemeje kwigomwa amahooro yari asanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kuri ubu nabwo ariko byagenze kugira ngo hirindwe izamuka rikabije ry’ibicuruzwa bibikomokaho.

Kuri iyi nshuro,Leta yigomwe ayo mahooro kugira ngo igiciro cya Lisansi kuri litiro kitiyongeraho amafaranga 137 ahubwo cyiyongereho 82 naho icya Mazutu nticyiyongereho amafaranga 167 ahubwo cyiyongereho 86 gusa.

Mu mezi arindwi ashize, Leta y’u Rwanda yatangaje ko yigomye amafaranga asaga miliyari 11.8 kugira ngo kugira ngo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ntibazamuke mu gihe Abanyarwanda bari bakeneye kwisuganya kugira ngo n’ubucuruzi mu gihugu bwongere kugenda.