Print

Cameroon ! Ntibisanzwe indaya zazamuye ibiciro kubera igikombe cy’Africa giteganyijwe kuhabera muri 2022

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 18 December 2021 Yasuwe: 1769

Igikombe cy’Afurika biteganijwe ko kizatangira Tariki 9 Mutarama 2022 kirangire Tariki 6 Gashyantare 2022. Iri rushanwa ry’igikombe cy’Afurika AFCON ryari ryarasubitswe bitewe n’ingaruka za Covid-19. Ahabera imikino mpuzamahanga akenshi usanga hahita hagira urujya n’uruza ry’abantu mu buryo bw’ubucuruzi, aho n’abakobwa bakora umwuga w’uburaya nabo badatangwa kujya gushaka abakiriya ahabera imikino.

Inkuru zitandukanye zo mu gihugu cya Cameroon zivuga ko indaya zakabambye zivuga ko ibiciro byahindutse. Inkuru za Kick442 na ghanasportspage, zishimangira ko indaya zamaze gutangaza urutonde rw’ibiciro. Indaya zo muri Cameroon zatangaje ko kuryamana rimwe gusa (OneRound) ari $ 40 (Asaga ibihumbi 40 y’amanyarwanda). Kuryamana kabiri ni $ 70 (ibihumbi 70Frw), kuryamana inshuro eshatu (ThreeRound) ni $100 (ibihumbi 100Frw), kuryamana n’izi ndaya igice cya nijoro ni $ 130 (ibihumbi 130Frw). Naho kuryamana umunsi wose ni $ 250 (ibihumbi 250frw).