Print

Abaryamana bahuje ibitsina bakumiriwe mubazitabira irushanwa rya Mr Rwanda

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 18 December 2021 Yasuwe: 1053

Iri rushanwa ryatangajwe kuri uyu wa Gatanu, umusore uzahiga abandi mu mico, imyifatire n’ubwenge azegukana imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Celica. Azanahabwa icumbi ry’umwaka mu nyubako za TomTransfers.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, kuri Century Park Hotel habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyateguwe na kompanyi yitwa Imanzi Ltd, igiye gutegura irushanwa ryo gushakisha Rudasumbwa mu Rwanda (Mister Rwanda 2021).

Muri iki kiganiro, havugiwemo byinshi birimo ibihembo bizahabwa umusore uzegukana ikamba, ndetse n’ibizagenderwaho kugira ngo umusore yiyandikishe. Rudasumbwa azahabwa imodoka ya Miliyoni 10 Frw n’inzu yo guturamo.

Abanyamakuru bagaragaje impungenge z’uko hari abasore biyemerera ko ari ‘abatinganyi’ bashobora gukumirwa muri iri rushanwa, abandi babaza uko byagenda igihe bavumbura ko hari umusore w’umutinganyi witabiriye.
Kugira ngo umuntu yemererwe kwitabira, agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 30, kuba atarakatiwe n’inkiko, kuba yararangije amashuri yisumbuye, ateye neza ndetse afite n’umuco.

Mu kiganiro gitangiza iri rushanwa, abanyamakuru babajije abariteguye niba abasore bafite abana bemerewe kwitabira ndetse niba abaryamana bahuje ibitsina nabo bemerewe guhatana.

Ku kijyanye n’abasore bafite abana, ubuyobozi bwa Mr Rwanda bwavuze ko bemerewe mu gihe cyose bakiri ingaragu.

Ku kijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina, ubuyobozi bwa Mister Rwanda bwavuze ko nubwo budafite ubushobozi bwo kumubuza kwitabira, ariko bitewe n’uko iri rushanwa rishingiye ku muco, uzagaragaraho iyo myitwarire atahabwa ikamba.

Byukusenge Moise uhagarariye abateguye iri rushanwa yagize ati “Twe ntabwo twabasha kumenya ngo uyu ni uryamana n’uwo bahuje igitsina cyangwa si we, buri wese yemerewe kwitabira irushanwa hanyuma imyitwarire izabaranga mu gihe cy’irushanwa ikaba ariyo yatuma ugaragawemo kuba yaba aryamana n’abo bahuje ibitsina asezererwa.”

Uyu musore yavuze ko impamvu uwagaragaraho iyi myitwarire yahita asezererwa mu irushanwa ari uko kuryamana kw’abahuje ibitsina bitari mu muco w’u Rwanda kandi mu bisabwa abitabira iri rushanwa harimo no kuba bafite umuco.
Iri rushanwa byitezwe ko rizatangira kuri uyu wa 18 Ukuboza 2021 ubwo abasore bazaba batangiye kwiyandikisha, mu gihe gushakisha abasore bazahagararira Intara zose bizatangira gushakishwa muri Mutarama 2022.