Print

Perezida Kagame yitabiriye inama ku bufatanye bwa Afurika na Turukiya [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 December 2021 Yasuwe: 662

Muri iki gitondo ibiganiro byibanze ku mahirwe yo gushimangira ubufatanye bwa Afurika na Turukiya binyuze muri gahunda y’ibikorwa bihuriweho.

Perezida Paul Kagame yaraye agiranye ibiganiro na mugenzi we, Recep Tayyip Erdoğan wa Turkia aho baganiriye ku ngingo zinyuranye.

Muri ibi biganiro Umukuru w’Igihugu yari aherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent.

Perezida Kagame na mugenzi we, Recep Tayyip Erdoğan baganiriye ku kwagura no gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi bifitanye umubano umaze igihe dore ko Ambasade ya Turikiya mu Rwanda yatangiye imirimo yayo mu Ukuboza 2014, mu gihe iy’u Rwanda i Ankara [Umurwa Mukuru wa Turikiya], yo yafunguwe mu 2013.

Muri Nzeri uyu mwaka, Minisitiri Dr Biruta yari yagiriye uruzinduko muri Turikiya ahura na mugenzi we, aho bahavuye ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’uburezi, inganda na siporo.

Icyo gihe kandi Minisitiri Dr Biruta yagize umwanya wo kubonana no kuganira n’abashoramari bo muri Turikiya. Yashimye kandi umusanzu iki gihugu cyahaye u Rwanda mu bijyanye no kurwanya Covid-19.

Mu 2019, ingano y’ubucuruzi bukorwa hagati y’u Rwanda na Turikiya yari miliyoni 32,4$, mu gihe mu 2020, ibihugu byombi byakoranye ubucuruzi bufite agaciro ka miliyoni $81.

Imibare y’Urwego rushinzwe Iterambere, RDB, igaragaza ko icyo gihe ishoramari ry’Abanya-Turikiya mu Rwanda ryarengaga miliyoni 400$ ndetse Turikiya yari yihariye 13% by’ishoramari ryakozwe mu Rwanda riturutse mu mahanga.

Binyuze muri gahunda yo gutanga ‘buruse’ y’iki gihugu, [Türkiye Scholarships Programme], mu 2019-2020, abanyeshuri 35 baturutse mu Rwanda bahawe amahirwe yo kujya kwiga muri Turikiya.

Ni mu gihe kuva mu 1992, abanyeshuri b’Abanyarwanda 182 aribo bamaze guhabwa buruse zo kujya kwiga muri Turikiya.

Ibihugu byombi kandi bifitanye ubufatanye n’imikoranire mu bijyanye n’umutekano kuko muri Werurwe 2020 Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Turikiya bemeranyije gukomeza gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu kubaka ubushobozi.