Print

Lacazette yahishuye abakinnyi 4 abona bavamo usimbura Aubameyang ku bukapiteni muri Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 December 2021 Yasuwe: 2085

Rutahizamu Alexandre Lacazette yatangaje bagenzi be bane abona bujuje ibisabwa ku buryo havamo umwe uba kapiteni Arsenal.

Mikel Arteta yambuye ubukapiteni Pierre-Emerick Aubameyang mu cyumweru gishize nyuma yo ’kutubahiriza amategeko.’

Lacazette wayoboye bagenzi be mu mukino Arsenal yanyagiyemo Leeds ibitego 4-1 ku munsi w’ejo yavuze ko mu ikipe ya Arsenal harimo abakinnyi benshi bavamo umuyobozi.

Lacazetteari mu bahaba amahirwe yo gusimbura Aubameyang nka kapiteni mushya wa Arteta.

Uyu mufaransa ashimangira ko nka Gabriel, Albert Sambi Lokonga, Ben White na Kieran Tierney nabo badashobora kwirengagizwa.

Lacazette ati: "Yego harimo abatari bake." ’Big Gabi [Gabriel] yabonye umwanya munini wo gukina ndetse ayobora neza mu bwugarizi.

’Ntekereza ko azi neza icyongereza yafasha ikipe kurushaho.

’Ben White, nawe ni umuyobozi inyuma. Birashoboka ko acecetse cyane ariko ukuntu akina ashobora kuba umuyobozi mwiza kandi ndatekereza ko imyaka ye izamufasha kubaka byinshi.

’Na none [Albert] Sambi Lokonga yabaye kera [muri Anderlecht],rero ibyo ntibitangaje.

’Ndatekereza ko Kieran Tierney yabaye kapiteni mu bihe byashize, mu ikipe y’igihugu murumva ko dufite abayobozi benshi muri iyi kipe.’

Irindi zina rivugwa gusimbura Aubameyang ku bukapiteni, ni Martin Odegaard ndetse na Arteta aherutse kumushimira ko ari ’umunyamwuga wuzuye. "