Print

Jimmy Mulisa yagizwe umutoza w’agateganyo wa AS Kigali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 December 2021 Yasuwe: 1116

Jimmy Mulisa yagizwe umutoza w’agateganyo w’ikipe ya AS Kigali,asimbuye Eric Nshimiyimana waraye wirukanwe nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona.

Jimmy Mulisa wari umutoza wungirije muri AS Kigali akaza kuva kuri uwo mwanya mu ntangiriro z’uku kwezi,yatekerejweho n’abayobozi ba AS Kigali agirwa umutoza w’agateganyo w’iyi kipe y’umujyi wa Kigali.

Mulisa yasigaranye na Higiro Thomas utoza abazamu cyane ko Nshimiyimana yirukanwe we n’umwungiriza we Mutarambirwa Djabil.Aba bombi bagiye gutegura umukino na Gasogi United uzaba ku wa Kane.

Jimmy Mulisa yabaye umutoza mu Rwanda aho yatoje amakipe arimo Sunrise FC na APR FC, yatangije Umuri Foundation irimo na Umuri Academy aho agenda ashaka abana bafite impano akabahuriza hamwe.

Icyiciro yari agezeho ni icyo gukura ku mihanda abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bakaba bayibyaza umusaruro.

Muri Nyakanga 2021 nibwo Jimmy Mulisa yari yagizwe umutoza wungirije wa AS Kigali yarimo yitegura gukina imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup ariko aza kubivamo nyuma.