Print

FC Barcelona irashaka gutwara Manchester United abakinnyi babiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 December 2021 Yasuwe: 2404

Ikipe ya FC Barcelona iri gutegereza uko yakwiyubaka muri uku kwezi kwa mbere kugira ngo irebe ko yazarangiza mu makipe 4 ya mbere ariyo mpamvu yatangiye kureba abakinnyi batabona umwanya wo gukina mu makipe ngo ibegukane.

Rutahiza wa Manchester United, umunya Uruguay Edinson Cavani w’imyaka 34, ari gushakishwa cyane na Barcelona muri uku kwezi kwa mbere ariko iyi kipe ngo ikeneye kubanza kubona icyemezo cy’uko yakize imvune ye imbere y’uko bagiranira amasezerano

Ikinyamakuru Sport cyo muri Espagne cyemeje ko iyi kipe ishaka ko uyu rutahizamu yaza kubunganira mu busatirizi butari hejuru.

Iyi kipe kandi ntiyarekeye aho kuko ishaka Juan Mata w’imyaka 33 nawe ukinira United afasha ba rutahizamu ariko wabuze umwanya burundu nubwo akunze kuza mu bakinnyi 18.

FC Barcelona iri gushakisha abakinnyi batayigora mu biciro cyane ko muri iki gihe ifite ubukene itabasha kugura abakinnyi bo ku rwego rwayo.

United irashaka kugurisha bamwe mu bakinnyi badakina nka Martial,Lingard,Cavani na Mata kugira ngo ibone amafaranga yo kugura myugariro wa Sevilla witwa Jules Kounde.

FC Barcelona kandi bivugwa ko ishaka kugarura Alexis Sanchez wigeze kuyikinira mbere y’uko yerekeza mu ikipe ya Arsenal yagiriyemo ibihe byiza.