Print

Umusirikare bivugwa ko ari uw’u Rwanda yafatiwe muri Uganda akomeretswa n’abaturage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 December 2021 Yasuwe: 17851

Umusirikare w’ingabo z’u Rwanda (RDF) yafashwe n’agatsiko karakaye k’abaturage mu ntara ya Butanda, mu karere ka Kabale ashinjwa kuba yarinjiye ku butaka bwa Uganda yitwaje imbunda.

Uyu musirikare wamenyekanye nka 112574 Ndagijimana, ari muri Alpha Taskforce ya Batayo ya 17, brigade 501 iba ahitwa Nyamicucu mu karere ka Burera, intara y’Amajyaruguru yafashwe n’abaturage ubwo yari ku butaka bwa Uganda I Kekubo mu ntara ya Butanda mu masaha ya saa kumi nimwe n’umugoroba.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko abaturage barakaye bamufashe bamushinja kwambuka muri Uganda agamije gushimuta Abagande kugira ngo babajyane mu Rwanda ngo bafungwe.

Godfrey Nyakahuma, Komiseri w’Akarere ka Kabale yemeje ko Ndagijimana yakijijwe na Mathias Arineitwe uzwi ku izina rya Matiya,ushinzwe umutekano nyuma y’aho yari aamaze gukomeretswa ku jisho hejuru.

Nyakahuma avuga ko Arineitwe yabanje kurasa amasasu mu kirere kugira ngo yirukane abaturage baho bashakaga kwica uwo musirikare wari wambaye imyenda y’ingabo z’u Rwanda.

Nyakahuma avuga ko uyu musirikare yari yitwaje imbunda ya AK 47 n’amasasu 27. Nyakahume avuga kandi ko Ndajijimana ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabale,ari kubazwa impamvu yinjiye muri Uganda yitwaje imbunda.

Amafoto yagiye hanze yerekana Ndagijimana bivugwa ko yafashwe yambaye impuzankano ya RDF ndetse yanakomeretse hejuru y’ijisho.

Ntabwo igisirikare cya Uganda cyangwa icy’u Rwanda biratangaza niba koko uyu musirikare yaba yarafashwe, yemwe ntiharanamenyekana icyo yaba yari agiye gukora muri Uganda.


Comments

velinda sniper 19 December 2021

Abamuyobora bamuzane vuba ku nabi( bamushimute ) naho ubundi nta guhererekanya imfungwa ya RDF yafashwe n’abaturage ,ahubwo Uganda izarege ko yibwe umusirikare wa RDF yamuburiye irengero cyangwa bahmwe no kumwica babiryozwe, niba Atari ibyo abamushinzwe bafungwe