Print

Kayonza: Umwarimu yandikiye ubuyobozi avuga ko Imana yamubujije gufata urukingo rwa Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 December 2021 Yasuwe: 1783

Umwarimu witwa Ntawiheba Osée wigisha mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi, yandikiye ubuyobozi bw’Umurenge abumenyesha ko atiteguye gufata urukingo rwa Covid-19 kubera ko Imana yamubujije.

Uyu mwarimu abinyujije mu ibaruwa yanditse neza yagize ati "Mpagaze ku burinzi bw’Imana ishobora byose, sinemerewe gufata uru rukingo mu nzego zarwo zose."

Ntawiheba yanditse iriya baruwa ku itariki 10 Ukuboza 2021, avuga ko ashingiye ku cyo Bibiliya ivuga adashobora kwikingiza COVID-19.

Ati “ Imana yanyemeje ko ntakwiriye kwiteza uru rukingo kubera ko utarwemera wese hari imiyoboro myinshi y’ubuzima atazemererwa. Ku bw’ibyo mpagaze mu burinzi bw’Imana ishobora byose, sinemerewe gufata uru rukingo mu nzego zarwo zose.”

Ntawiheba n’umugore we ngo babwiye ubuyobozi ko badashobora gufata urukingo rwa Covid-19 kubera imyizerere yabo.

Yaba Ubuyobozi bw’Umurenge n’ubw’Akarere bwabatumyeho burabaganiriza nyuma bunabaka ibisobanuro ariko barinangiye bavuga ko bazumvira Imana kuruta abantu.

Byitezwe ko akarere ariko kazicara kakabafatira umwanzuro niba uyu mugabo azakomeza akazi cyangwa azirukanwa.

Amakuru avuga ko Ntawiheba n’umugore we bahoze basengera mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ariko ngo kuri ubu barivuyemo basenga Imana ubundi bakanasoma Bibiliya gusa.