Print

Imodoka zitwara abagenzi bajya n’abava mu ntara zizajya zitwara abikingije Covid-19 gusa,imihango yo kwiyakira yasubitswe i Kigali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 December 2021 Yasuwe: 1985

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko imodoka zitwara abagenzi mu ntara zizajya zitwara abikingije Covid-19 gusa ndetse muri Kigali imihango y’ubukwe yo kwiyakira bibujijwe.Mu ntara iyo mihango ntigomba kurenza abantu 75.

Itangazo ryasohotse kuri iki cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021 rivuga kandi ko ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi, mu nsengero no gusaba ritagomba kurenza abantu 40.

Mu gihe kandi dusatira iminsi mikuru isoza umwaka, “ibirori no kwiyakira” bijyanye nayo nabyo byahagaritswe.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza gukora kandi zitware abantu 100% bicaye gusa amadirishya agomba kuba afunguye kugira ngo hinjiremo umwuka.

Ku bagenzi bajya n’abava mu Mujyi wa Kigali, abemerewe kugenda mu modoka rusange ni abikingije Covid-19 gusa.

Utubari two tuzakomeza gufungura mu byiciro hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko tutakira abarenze 50% by’ubushobozi bw’aho dukorera. Iri tangazo rikomeza rigira riti “Tugomba gufunga saa mbili z’ijoro kandi abakiliya bagomba kuba barikingije Covid-19 byuzuye”.

Mu nsengero, ho imihango yose ihabera igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu. Abitabira amateraniro bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye”.

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi bakanguriwe gushishikariza abakozi babo kwikingiza Covid-19 byuzuye.Minisiteri y’Ubuzima yemerewe gufunga ibigo bya leta n’ibyigenga by’agateganyo igihe habonetse umubare munini w’abanduye cOVID-19.




Comments

[email protected] 20 December 2021

Bahengereye Perezida adahari baramuvangira rose Umubyeyi wacu nagaruke abirebeho baramuvangira kuko kwikingiza nubushake none babigize itegeko. Intore yikirenga nigaruka murabonana pe. ng aha aho nibereye.