Print

Ihere ijisho amafoto utabonye yaranze ubukwe bwa Patient Bizimana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 20 December 2021 Yasuwe: 1529

Ku munsi w’ejo tariki ya 19 Ukuboza nibwo Umuriribyi w’indirimbo z’Imana yarushinze n’umugore we Karamira Uwera Gentille usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) i Masoro.

Aba bombi basezeranyijwe n’umugore wa Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu , Pasiteri Lydia Masasu. Baririmbiwe n’abahanzi barimo Gaby Kamanzi na Simon Kabera mu gihe Patient Bizimana nawe yaririmbiye umugeni we.

Wabimburiwe no kuba Patient Bizimana yasabye anakwa Gentille Karamira mu muhango witabiriwe n’imiryango n’inshuti, zirimo ibyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana harimo Simon Kabera, Serge Iyamuremye na Ishimwe Joshua.

Ubukwe bwa Patient Bizimana bukaba bubaye nyuma y’imyaka ibiri ari umugabo n’umugore imbere y’amategeko, ariko bukaba bwaragiye busubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri Bamporiki Edouard ari mu bitabiriye ubukwe bwa Patient na Gentille

MTN CSR, Alain Numa na Raoul Rugamba mu bitabiriye ubukwe bwa Patient Bizimana


Gaby Kamanzi wavuzwe mu rukundo na Patient Bizimana yamuririmbiye