Print

Papa Francis yamaganye ihohoterwa ryo mu ngo akoresheje amagambo akakaye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 December 2021 Yasuwe: 556

Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi yabivugiye mu kiganiro ku cyumweru cyaciye kuri televiziyo TG5 yo mu Butaliyani.

Yavuganye n’itsinda ry’abantu bane banyuze mu bibazo, barimo n’umwe warokotse ihohoterwa ryo mu rugo.

Yinubiye cyane umubare uri "hejuru cyane" w’abagore "bakubitwa bakanahohoterwa mu ngo zabo".

Papa Francis yagize ati: "Kuri jyewe, ikibazo ni uko ari hafi icya Shitani kuko kirimo gufatirana umuntu udashobora kwirwanaho, ushobora gusa [kugerageza] kwikinga ibyo akubitwa".

"Bitesha agaciro. Bitesha agaciro cyane".

Yavuganye n’umugore witwa Giovanna wavuze ko yatorotse urugo rurimo urugomo akajyana n’abana be bane.

Papa yongeyeho ko abagore bakorewe ihohoterwa batatakaje agaciro kabo.

Yabwiye Giovanna ati: "Ndabona agaciro muri wowe kuko iyo uba udafite agaciro, ntiwari kuba uri hano.

"Rangamira Bikira Mariya ubundi ugumane iyo shusho y’ubutwari".

Kuva iki cyorezo cya coronavirus cyatangira, Papa Francis amaze kuvuga kenshi ku ihohoterwa ryo mu ngo.

Ibikorwa by’ihohoterwa ryo mu ngo byariyongereye mu bihugu bimwe na bimwe, mu gihe abantu benshi basigaranye imuhira n’ababahohotera mu gihe cya gahunda ya guma mu rugo.

Raporo y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yakorewe ku bihugu 13 igaragaza ko kimwe cya kabiri cy’abagore bakoreweho ubushakashatsi bavuze ko hari urugomo runaka bakorewe kuva iki cyorezo cyatangira.

Mu Butaliyani, imibare ya polisi yatangajwe mu kwezi gushize igaragaza ibikorwa bigera kuri 90 by’urugomo rukorerwa abagore buri munsi - 62% by’ibyo bikorwa by’urugomo bikaba ari iby’ihohoterwa ryo mu ngo.

Abwira Giovanna, Papa Francis yavuze ko bishoboka gukomeza kugira icyizere, haba no mu gihe cy’icyorezo.

Yagize ati: "Urimo gutanga urugero rwo kwirwanaho, isomo ryo kwirwanaho ku makuba. Urimo kuyasohokamo umeze neza cyane kurusha mbere".

BBC