Print

Rayon Sports yahagaritse abakinnyi 2 bazira imyitwarire mibi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 December 2021 Yasuwe: 1346

Rayon Sports yahagaritse abakinnyi bayo babiri bakina mu mutima w’ubwugarizi barimo Mitima Isaac na Habimana Hussein Eto’o kubera imyitwarire mibi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo inkuru y’ihagarikwa ry’aba bakinnyi yamenyekanye.

Amakuru avuga ko aba basore bahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse yo gusuzugura umutoza.

Amakuru avuga ko mbere y’umukino wa AS Kigali,Aba bakinnyi bivumbuye basokoka mu nana y’ikipe itegura umukino nyuma yo kumenya ko batari mu rutonde rw’abakinnyi bari bukoreshwe kuri uwo mukino.

Amakuru avuga ko Habimana Hussein yahise ahaguruka asubira mu cyumba kuryama umutoza Lomami Marcel yamugarura akanga, ni mu gihe Mitima we yahise amubwira ko atishimiye kuba atari muri 18 bari bukine wa AS Kigali.Rayon Sports yaje gutsinda 2-1.

Aba bakinnyi bahagaritswe mu gihe kingana n’icyumweru (buri umwe), bakaba bahawe umwanya wo kwitekerezaho.