Print

Yasohowe mu ndege kubera kwambara ikariso ngo isimbure agapfukamunwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 December 2021 Yasuwe: 1910

Umugabo wagerageza kwamagana ingamba zo kwambara agapfukamunwa mu ndege yakoze agashya muri Amerika.

Mu buryo butunguranye, uyu mugabo yari yinjiye mu ndege yambaye ikariso izwi nka string mu rwego rwo kwamagana ibyo kwambara agapfukamunwa. Iyi myitwarire ye yatumye akurwa mu ndege ntiyakora urugendo rwe.

Uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko avuga ko yashakaga kwerekana "ubuswa" buri muri aya mategeko avuga ko abagenzi bagomba kwambara udupfukamunwa kugira ngo birinde Covid-19 mu ndege, mu gihe bemerewe kudukuramo kugira ngo banywe kandi barye.

Yambaye ikariso y’abagore yo mu bwoko bwa string aho kwambara agapfukamunwa ubwo yari mu ndege ya United Airlines ku Kibuga cy’indege cya Fort Lauderdale.

Uyu mugabo wari ufunze umutwe cyane,yanze kumva ibisobanuro by’abakozi bomubwiraga amategeko agenga abagenzi.

Nubwo yahawe ibisobanuro byinshi,uyu mugenzi yagumye gutsimbarara yanga gukuramo iyo kariso ngo yambare agapfukamunwa.

Muri videwo yakwirakwijwe, abakozi bo mu ndege bagaragaye bagerageza kumusobanurira byimazeyo ingaruka z’iyo myitwarire ye. Nubwo habaye ibiganiro birebire, uyu mugabo yanze kuva ku izima.

Amaherezo, uyu mugabo yemeye kuva mu ndege nkuko abakozi babimusabye.Kuri we yumvaga imyitwarire ye ikwiriye.

Mu kiganiro yahaye NBC2,yavuze ko yifuza kuba umukorerabushake mu rugamba rwo kurwanya ingamba zimwe na zimwe zo kurwanya Covid-19. Yigereranya na Rosa Parks.

Yagize ati: "Muri iki gihugu, impinduka zose zazanywe n’abantu basanzwe". “Rosa Parks ntabwo yari azwi. Yahinduye amateka ".

Mu myaka ya za 1950, uyu mwirabura w’Umunyamerika, yabaye ishusho y’urugamba rwo guharanira uburenganzira bw’abaturage muri Amerika kuko muri 1955 yanze guha icyicaro cye umuzungu muri bisi, nkuko amategeko avangura yabitegekaga muri icyo gihe.