Print

Umuherwe yahaye umugore we indege yihariye nk’impano ya Noheli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 December 2021 Yasuwe: 2825

Umucuruzi w’umuherwe muri USA, uzwi ku izina rya Masoud Shojaee, yahisemo gutetesha umugore we kuri Noheli amugurira indege yihariye yo kujya agendamo igihe cyose abishakiye

Umugore we, Stephanie Shojaee yasangije ku rubuga rwe rwa Instagram amashusho yerekana uko umugabo we yamutunguye amuha iyi mpano y’amamiliyoni menshi y’amadolari.

Uyu mugore yagize ati"Mana yanjye! mbega mpano itangaje !. Ndagukunda. Nyuma y’imyaka 11 dukoze ubukwe, uracyashobora kuntungura. Nanjye nkunda umugabo wanjye."

Muri aya mashusho,uyu mugabo wari wambaye imyenda y’umukara yazanye uyu mugore we wari agashati k’umutuku n’ipantaro y’umweru n’inkweto ndende mu modoka nayo ihenze cyane amupfutse agatambaro mu maso,arangije aramupfukura amwereka iyo ndege.

Uyu nyuma yo kubona iyi mpano idasanzwe,yahise amuhobera aramusoma kubera ibyishimo.