Print

Madagascar: Minisitiri ’yoze amasaha 12’ arokoka impanuka y’indege yaguye mu nyanja

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2021 Yasuwe: 1894

Ananiwe cyane, arimo kongera kugarura imbaraga ari ku ngombyi igezweho y’ababwayi (stretcher), Minisitiri ushinzwe polisi Serge Gelle yagize ati: "Si igihe cyanjye cyo gupfa".

Abandi bategetsi babiri bo mu rwego rushinzwe umutekano bari bari kumwe na we muri iyo kajugujugu na bo barokotse.

Iryo tsinda ryari ririmo gushakisha mu gace ko mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu aho ubwato butwara abagenzi bwari bwarohamiye.

Ku wa kabiri abategetsi bavuze ko abantu batari munsi ya 39 bapfiriye muri iyo mpanuka y’ubwato.

Kuri Twitter, Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina yihanganishije ababuze ababo muri iyo mpanuka y’ubwato, anaha icyubahiro Bwana Gelle n’abandi bashinzwe umutekano babiri, bageze ukwabo muri uwo mujyi wo ku nkengero y’inyanja wa Mahambo.

Ntibiramenyekana icyateje impanuka yo ku wa mbere, ariko Bwana Gelle, w’imyaka 57, nyuma y’iyo mpanuka yavuze ko yoze "kuva saa moya n’iminota 30 za mu gitondo [7:30] zo mu ijoro ryayeye, kugeza saa moya n’iminota 30 zo muri iki gitondo", akagera i Mahambo.

Yavuze ko nta bikomere yagize, ariko yongeraho ko yumvaga akonje.

Bwana Gelle yabwiye abaturage b’i Mahambo ati: "Nifuzaga gusa ko mwatangaza iyi videwo kugira ngo umuryango wanjye uyibone, abo dukorana bayibone, abagize guverinoma bayibone. Ndi muzima kandi meze neza".

Umukuru wa polisi Zafisambatra Ravoavy yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko Bwana Gelle yakoresheje imwe mu ntebe zo muri kajugujugu nk’ikintu cyo kogeraho mu mazi.

Bwana Ravoavy yagize ati: "Buri gihe yabaga afite imbaraga mu mikino, kandi yakomeje uru rwego [rw’imbaraga] ari na minisitiri, nkaho ari umuntu w’imyaka 30... afite ubushobozi butangaje cyane bwo kuguma atuje mu bibazo bikomeye".

Mbere yuko mu kwezi kwa munani uyu mwaka agirwa Minisitiri, Bwana Gelle yari yarabaye umupolisi mu gihe cy’imyaka 30.


BBC