Print

U Rwanda rwavuze ku bivugwa ko abapolisi b’u Rwanda bari I Goma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2021 Yasuwe: 2034

Ku wa Mbere, ni bwo imyigaragambyo yadutse mu Mujyi wa Goma bivugwa ko abaturage bigaragambije kubera umutekano muke n’abapolisi b’u Rwanda bashobora kuba bagiye koherezwa muri uyu mujyi.

Abiraye mu mihanda bavugaga ko badashaka abapolisi b’u Rwanda muri RDC, bakanasaba Umuyobozi wa Polisi muri icyo Gihugu gusobanura neza ibikubiye mu masezerano yasinye.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 21 Ukuboza, ubwo yasubizaga ibibazo byanditse ku bijyanye no kumenya niba muri Congo hari abapolisi bo mu Rwanda, CP J.Kabera yagize ati: “Oya.”

Mu minsi ishize, amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Umuyobozi wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo General Amuli Bahigwa Dieudonnée yasinyanye amasezerano na mugenzi we w’u Rwanda IGP Dan Munyuza kugira ngo abapolisi b’u Rwanda boherezwe i Goma.

Icyo gihuha yubakiwe ku makuru y’uruzinduko rw’iminsi itatu rwa Gen. Amuli Bahigwa Dieudonnée rwatangiye ku ya taliki ya 13 Ukuboza 2021, ahasinywe amasezerano y’ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu byombi mu bijyanye no guhanahana amakuru no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu, avuga ko iyo myigaragambyo yahitanye abantu bane, barimo abapolisi batatu n’umusivili umwe, hakomereka 17 barimo abasivili 12 n’abapolisi batanu.

Nyuma yo guhagarika imyigaragambyo, Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru muri DRC akaba ari na we Muvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya, yashimangiye ko inkomoko y’akajagari ishingiye ku bakwirakwije inkuru mpimbano no guhindura ukuri kw’ibyabaye.

Ati: “Ibyabereye mu Mujyi wa Goma ni gihamya yerekana akaga ko gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma. Nta foto ndetse nta kindi kimenyetso cyerekana ko hari abapolisi bo mu Rwanda baje cyangwa bazoherezwa muri RDC. Ibyo tubona ni uguhindura imitekerereze y’abaturage mu nyungu za bamwe gusa.”

Yakomeje ashimangira ko amasezerano yasinywe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya RDC ari kimwe mu bigize ubufatanye bwa Polisi zo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) cyane ko iki gihugu cyitezweho gushyira umukono ku masezerano acyemerera guhinduka umunyamuryango wa EAC wa karindwi kuri uyu wa Gatatu.