Miss World 2021 yagombaga gusozwa mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021, ariko abaritegura bafashe icyemezo cyo kuyisubika by’agateganyo kubera impamvu z’ubuzima bw’abakobwa bahatana, abategura n’abandi bose bafite aho bahuriye n’iri rushanwa.
Mu banduye iki cyorezo harimo Manasa Varanasi uhagarariye u Buhinde muri iri rushanwa, ndetse anamaze iminsi ari mu kato.
Mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021, abategura iri rushanwa basohoye itangazo rigenewe abanyamakuru bavuga ko irushanwa ryasubukuwe.
Muri iri tangazo, bavuze ko bishimiye gutangaza ko irushanwa rya Miss World ryasubukuwe nyuma y’iminsi micye yari ishize barisubitse kubera Covid-19.
Bavuga ko umuhango wo gutanga ikamba uzaba tariki ya 16 Werurwe 2022 mu birori bizabera ahitwa Coliseum Jose Miguel Agrelot muri Teritwari ya Puerto Rico.
Ni ku nshuro ya 70 iri rushanwa rigiye kuba. Umuyobozi wa Miss World Ltd, Julia Morley ati “Twishimiye ko tukiri Puerto Rico aho twiteguye gutanga ikamba kuri Nyampinga w’Isi mushya.”
Avuga ko bashima uko abantu babashyigikiye, kandi ko batangiye gukora ibikorwa biganisha ku gutanga ikamba, ku buryo bizeye ko uwo munsi uzagenda neza.
Bavuze ko abari baguze amatike yo kwinjira mu muhango wari kuba tariki ya 16 Ukuboza 2021, biteguye kubasubiza amafaranga yabo.
Mu 2020 iri rushanwa ryasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19, bituma Toni-Ann Singh aba Nyampinga wa mbere mu mateka y’iri rushanwa utindanye ikamba.