Print

Covid-19: Israel irashaka kuba igihugu cya mbere gitanze doze enye z’urukingo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2021 Yasuwe: 466

Leta ya Israel yatangaje ko iteganya gutanga doze ya kane y’urukingo rwa COVID-19 ikaba ibaye igihugu cya mbere giteye iyi ntambwe. Iyi gahunda kwi ikubitiro ikazatangirira ku bantu barengeje imyaka 60.

Inzobere za Israel ku ndwara z’ibyorezo zatanze inama ko doze ya kane yo gushimangira yatangwa ku bantu bafite hejuru y’imyaka 60 no ku bakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi.

Minisitiri w’intebe Naftali Bennett yashimye iyo gahunda, asaba abategetsi gutangira kwitegura.

Ni nyuma yuko ku wa kabiri Israel yemeje umurwayi wa mbere uzwi ko yishwe na Omicron.

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko kugeza ubu muri Israel hari abantu bazwi batari munsi ya 340 banduye ubwo bwoko bushya.

Icyemezo cyo gutanga doze ya kane yo gushimangira kiracyategereje kwemezwa n’abategetsi bo hejuru bo mu rwego rw’ubuvuzi, ariko ibiro bya Bwana Bennett byabwiye BBC ko byizeye gutanga iyo doze ku bantu bamaze nibura amezi ane bahawe doze ya gatatu.

Bwana Bennett, ubwo yashishikarizaga abantu gufata iyo doze mu gihe cya vuba gishoboka, yagize ati: "Iyi ni inkuru nziza cyane izadufasha kunyura mu nkubiri ya Omicron irimo kwibasira isi".

Ubwo ibikorwa byo gukingira Covid-19 byatangiraga, muri Israel inkingo zatanzwe mu buryo bwihuse ndetse muri rusange umubare munini witabira kuzihabwa.

Ariko nubwo byagenze gutyo, abagera kuri 63% by’abaturage miliyoni 9.3 ni bo kugeza ubu bamaze gufata doze ebyiri. Ku ruhande rumwe ibi biterwa no kuba Israel muri rusange ari igihugu gifite abaturage bo mu cyiciro cy’urubyiruko - hafi kimwe cya gatatu cy’abaturage bayo bafite munsi y’imyaka 14.

Mu gushaka gucyemura iki kibazo, mu kwezi kwa cumi na kumwe Israel yatangaje ko abana bafite guhera ku myaka itanu kuzamura na bo bashobora gukingirwa.

Ku wa mbere, Bwana Bennett yavuze ko ashaka ko buri mwana wese ugejeje gufata urukingo aba yaruhawe bitarenze mu byumweru bibiri biri imbere mu gufasha "gutinza, kugendesha buhoro no kugabanya" imbaraga z’indi nkubiri y’ubwandu.

Iki gihugu gisanzwe cyarongereye urutonde rw’ibihugu bibujijwe gukorana na cyo ingendo z’indege, ruriho n’Amerika, Ubudage, Ubutaliyani na Canada, mu kugerageza guhagarika ikwirakwira ry’ubwandu bw’iyi virusi.

Kuva iki cyorezo cyatangira, Israel imaze gutangaza abantu miliyoni 1,3 banduye Covid, n’abantu 8,232 bishwe na yo, nkuko bigaragazwa n’imibare yakusanyijwe na Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika.

BBC