Print

Ghana: Abadepite bakubitanye ibipfunsi n’inkokora bapfa ikintu gitangaje

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2021 Yasuwe: 1195

Abadepite bateranye inkokora, barasunikana, bakubitana ingumi, mu gihe abandi nabo bagerageza kubatandukanya.

Uku gushyamirana kwadutse ubwo abadepite bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi bahagurukaga bakajya kubuza umwungiriza w’umuyobozi w’inteko ishingamategeko,Joseph Osei Owusu guhaguruka ngo ajye gutora, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu.

Niwe wari uyoboye iyo nama ndetse yahise asohorwa kubera iyi mirwano.

Ishyaka National Democratic Congress (NDC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi wamaganye uwo musoro ungana na 1.75% ku mafaranga acishwa ku matelefone agendanwa, harimo no kuriha ibicuruzwa ukoresheje telefone ngendanwa.

Iri shyaka rivuga ko uyu uzahohotera abadafite amikoro hamwe n’abandi bose badakorana n’amabanki.

Minisitiri w’ikigega cya leta Ken Ofori-Artta avuga ko ari ukwagura igice cy’abasora, agasobanura ko mu mwaka utaha igihugu gishobora kuhungukira miliyari 6.9 z’amafaranga y’ama cedi akoreshwa muri Ghana (hafi miliyari 1.15 y’amadorari y’amerika).

Iyi nama y’inteko ishinga amategeko yatangiye ku wa mbere mu gitondo,ikaba yaraje guhagarikwa nyuma ya saa sita z’ijoro, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Graphic cyo muri icyo gihugu.

Iki kinyamakuru cyacishije ku rubuga rwa Twitter amashusho y’aba badepite bari gukozanyaho.

Abanya-Ghana batari bake bagaye iyi myitarire y’abadepite babo, bakavuga ko bakwiriye kubera urugero rwiza abandi by’umwihariko abana.

Ikinyamakuru Graphic kivuga ko integuza y’tegeko rigenga uyu musoro yemejwe n’umutwe w’inteko ishinga amategeko ushinzwe ikigega, ku majwi 13 kuri 12, ariko ni nyuma y’aho umukuru w’uyu mutwe atangiye ijwi rye rya Kamarampaka.

Politike ya Ghana isigaye irangwamwo kutumvikana kuva mu mwaka ushize,nyuma y’amatora aho amashyaka NDC na NPP yabonye imyanya ingana 137 kuri buri ruhande.

Intebe imwe y’uwigenga, yagiye ku ruhande rwa New Patriotic Party (NPP).,bituma iri shyaka riri ku butegetsi ribona ubwiganze.

Inteko rusange y’Abadepite yagombaga kwemeza itegeko ku wa Kabiri, ariko Abadepite ntibaritoye nyuma y’uko bumvikanye gusubika imirimo y’Inteko ikazakomeza muri Mutarama 2022.