Print

Perezida wa Kiyovu Sports yasabiye KNC wamushinje"Kubetinga" igihano gikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2021 Yasuwe: 2990

Perezida wa Kiyovu Sports Mvuyekure Juvenal arasabira KNC wa Gasogi ibihano birimo kwirukanwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda nyuma y’amagambo yatangaje ko yumva bavuka ko ariwe ugurisha imikino cyane [Betting].

Perezida wa Kiyovu Sports,Mvukiyehe Juvenal, yatanze ikirego muri FERWAFA arega Perezida wa Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles kubera ayo magambo aherutse gutangaza.

Amakuru dukesha Radio Rwanda avuga ko Bwana Juvenal yasabiye mugenzi we kwirukanwa mu mupira kubera aya magambo.

Mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona wabereye i Nyamirambo ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukuboza 2021, Gasogi United yakinishije ikipe ya kabiri itsindwa na Gorilla FC ya nyuma igitego 1-0.

Aganira n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yabwiwe ko abayobozi b’amakipe bavugwaho ‘betting’, abwira umubajije ko yazabaza Perezida wa Kiyovu Sports kuko ari we ubivugwaho cyane.

Ati "Ngo turatega (betting)? Reka nkubaze ikibazo kimwe, bavuga ko Perezida wa Kiyovu Sports ari we ubikora cyane, waramubajije? Uwo bavuga cyane ni Perezida wa Kiyovu, uzagende umubaze agusobanurire."

Umuyobozi wa Kiyovu Sports yahisemo kwitabaza inzego zibishinzwe kuko biriya byatangajwe na KNC yabifashe nko guharabikwa.

Nyuma y’iminsi 9 ya shampiyona,Kiyovu Sports iheruka gutsinda imikino 5 ikanganya 1, iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20 mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 12.


Comments

23 December 2021

Umanika agati wicaye,....

.
.

..