Print

Kigali: Bafatanwe amacupa arenga 700 y’inzoga za liquor za magendu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2021 Yasuwe: 847

Urwego rushinzwe kurwanya Magendu mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Kuwa Gatatu tariki ya 15/12/2021, rwataye muri yombi abasore batatu bakoraga magendu y’inzoga za liqueur nyuma yo kubagwa gitumo bakabasangana amacupa 796 y’inzoga z’amoko atandukanye, zifite agaciro gasaga miliyoni 30 Frw.

Turyaharwe Geoffrey yafatanywe amacupa 468 naho Mujyakera Gerard afatanwa amacupa 261 y’inzoga zitandukanye z’ibyotsi.

Uyu Mujyakera avuga ko amaze umwaka urenga muri ubu bucuruzi butemewe. Kuri we ngo ikosa yariguyemo ariko araburira abagitekereza kungukira mu bikorwa bya magendu ko bakwiye kubihagarika kuko biteza igihombo.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bukeka ko hari abacuruzi binjiza izi nzoga mu buryo bwa magendu, hanyuma bakifashisha aba basore mu kuzikwirakwiza mu maguriro yazo (Liquor stores) hirya no hino mu gihugu, n’ahandi hose hacururizwa inzoga za liqueur nko muri ‘supermarkets’, ‘alimentations’, utubari, n’ahandi.

Niyo mpamvu ubuyobozi bwa RRA bukangurira abakora ubucuruzi bw’inzoga za liqueur, guca ukubiri n’ubucuruzi bw’inzoga za magendu kuko ingamba zo kuburwanya zihari kandi RRA ikaba itazacika intege cyangwa ngo isubire inyuma.

Kagame Charles, Komiseri wungirije ushinzwe kurwanya magendu muri RRA, yavuze ko buri munyarwanda akwiye kurwanya ibikorwa bya magendu kuko ibangamira imisoreshereze n’iterambere ry’igihugu, kandi ikanangiza ubucuruzi muri rusange.

Ati: "Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya ba rusahurira mu nduru bifashisha amayeri atandukanye bakinjiza inzoga zidasoreye. Niyo mpamvu natwe twafashe ingamba zo kubahashya kandi koko umubare munini wabo ntibibahira, kuko bafatanwa izo magendu bagashyikirizwa ubutabera bagahanwa."

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro buvuga ko iyi nkubiri ya magendu y’inzoga za liqueur yakajije umurego nyuma y’uko amaduka acuruza inzoga azwi nka ‘Liquor stores’ atangiye gufungura ku bwinshi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, bugasaba ubufatanye bwa buri wese mu guhashya iki kibazo, cyane cyane hatangwa amakuru ahabonetse inzoga zidafite timbure z’imisoro (tax stamp) cyangwa izifite timbure z’impimbano, dore ko hari n’ikoranabuhanga (application) yo kugenzura ubuziranenge bwa tax stamps iboneka kuri ‘Google Play Store’ ku buntu.

Imibare igaragaza ko kuva muri Kamena 2020 kugera muri Nyakanga 2021, hagaragaye ibikorwa bya magendu 2,589. Iyo bidakumirwa, Leta yari guhomba umusoro urenga 1,757,283,613 Frw.

Itegeko rigena za Gasutamo z’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, mu ngingo yaryo ya 202, riteganya ko uwahamijwe icyaha cyo gutumiza mu mahanga ibicuruzwa rwihishwa, ahanishwa igihano cyo gufungwa igihe kitarenze imyaka itanu cyangwa igihano cy’ihazabu kingana na 50% by’agacio k’ibicuruzwa byakoreweho icyaha.