Print

U Rwanda na Zimbabwebasinye amasezerano yo guhana abarimu[Yavuguruwe]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2021 Yasuwe: 572

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2021, habaye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano hagati y’u Rwanda na Zimbabwe yo guhana abarimu.

Mu isinywa ry’aya masezerano Zimbabwe yari ihagarariwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’Imibereho Myiza, Prof Paul Mavima, mu gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine.

Uyu muhango kandi witabiriye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James ndetse na Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke.

Mu bandi bitabiriye ku ruhande rwa Zimbabwe ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’agateganyo akaba na Minisitiri w’Amashuri Makuru na Kaminuza, Siyansi n’Ikoranabuhanga, Amon Murwira n’abandi bayobozi batandukanye ku mpande zombi.

Nk’uko bikubiye muri aya masezerano, Zimbabwe izaha u Rwanda abarimu bo mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’abo muri Kaminuza by’umwihariko abazigisha mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda, ryigisha ibijyanye n’ubuvuzi.

Aya masezerano yo guhererekanya abarimu yasinywe uyu munsi yemeje ko ku ikubitiro abarimu 273 bazaza mu Rwanda baturutse muri Zimbabwe; barimo abazigisha mu mashuri yisumbuye ndetse na 33 bazigisha mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (TVET), hibandwa cyane ku mashuri yigisha uburezi.

Mu muhango wo gusinya amasezerano hagati y’ibi bihugu byombi wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 23 Ukuboza 2021, Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yasobanuye ko hazabaho no kubaka ubushobozi bw’abarimu mu myigishirize, hazarebwa no kuri gahunda iherutse gutangizwa y’abafasha b’abaganga n’abaforomo.

Ku wa kabiri tariki ya 29 Nzeri 2021 ubwo habaga inama ku ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu, Perezida Kagame yasabye ko Zimbabwe yaha u Rwanda abarimu bashoboye.

Perezida Kagame yagize ati: “Ndabasaba ko ibyo mwabikoraho vuba kuko ibyo ni byo twavuze. Umubare wose mwabona, abarimu bashoboye ntekereza ko twabakira kuko turabakeneye byihutirwa.”

Nyuma y’iminsi 10, Leta ya Zimbabwe yatangaje ko yatangiye gukora ku busabe bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bwo koherereza u Rwanda abarimu bashoboye bagira uruhare mu gushyigikira urugendo rwo kwimakaza ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’Imibereho myiza y’Abaturage Prof Paul Mavima, yavuze ko Guverinoma ya Zimbabwe yashimishijwe no kwakira ubusabe bw’u Rwanda bwo kurwoherereza abarimu.

Yagize ati; “Nashimishijwe n’uko Perezida w’u Rwanda yaduhamagariye kubaha abarimu. Tugiye kubikoraho byihuse kugira ngo dufatanye mu kubaha abarimu bakenewe. Ndetse iyi ni intambwe y’urugero rwiza yakwifashisha no mu zindi nzego. Dufite abaganga bajya gukora mu mahanga, dufite n’abenjenyeri bagiye gukora mu bice bitandukanye.

Prof. Mavima yakomeje avuga ko igisigaye ari uko Leta ya Zimbabwe yatangira kubyaza umusaruro ayo mahirwe yo kugira abakozi bafite ubushobozi bwo gukora mu mahanga.

Yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri guteza imbere abakozi ni inshingano ya Leta. Dushyira imbaraga mu kwigisha abarimu, abaforomo n’abenjenyeri, kandi ni ngombwa nk’Igihugu ko natwe tubibonamo inyungu igihe abaturage bacu bagiye gukora mu mahanga.”

Yakomeje vuga ko ibihugu nk’u Bushinwa na Cuba n’ibindi bihugu, bibyaza umusaruro koherereza abakozi bafite ubumenyi buhagije mu mahanga, ari na yo mpamvu afite icyizere cy’uko koherereza u Rwanda abarimu biri mu byakwinjiriza Zimbabwe amadovize.

Ati: “Uru rwaba rubaye urugero rwa mbere rw’uko no mu gihe gitaha twohereje abakozi mu mahanga twazaba dufite uburyo bw’imikoranire n’ibindi bihugu butwungura. Ntabwo ari nka bya bindi abantu bimukira mu mahanga ku bushake bwabo, ahubwo ubu bwo bazaba boherejwe mu mahanga ku bufatanye bw’ibihugu.”

Yakomeje avuga ko mbere yo kohereza abo barimu hazajya habanza kuganirwa ku buzima n’imibereho y’abo barimu haba mu kazi ndetse no hanze yako mu gihe bari mu Rwanda, bikajyana no kumenya uko bazajya bakwa misoro n’uko bagenerwa uburenganzira bw’umukozi.

Biteganyijwe ko amasezeranoasinywa uyu munsi aba akubiyemo ibijyanye n’imikorere n’ubuzima bw’abarimu iki gihugu kizagenera u Rwanda, n’ibindi byose bisabwa kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mu rugendo rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.