Miss Bahati yagiye muri Amerika kuwa 22 Kamena 2011. Guhera ubwo ntabwo yongeye gusubira mu Rwanda kubera impamvu z’amasomo no gushaka ubuzima.
Miss Grace Bahati ari mu Rwanda aho yagaragaye ari kumwe na Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2020.
Imyaka yari ibaye 10 atagera mu Rwanda aho yavuye muri Kamena 2011. Yari aherutse kurushinga na Murekezi Pacifique mu birori by’agatangaza, byaririmbyemo abarimo The Ben na Meddy, bikanitabirwa n’ibyamamare bindi binyuranye mu myidagaduro nyarwanda yaba mu mideli, mu muziki, mubijyanye n’ubwiza birimo Miss Aurore, Miss Meghan na Miss Elsa.
Ntabwo icyazanye Bahati kiramenyekana. Bahati Grace yasubiye mu Rwanda nyuma y’aho muri Nzeri yarushinze na Pacifique Murekezi, umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, akanakinira Rayon Sports.