Print

Umuhanzi TMC yabonye Master’s ye ya kabiri ahita abona akazi muri Kompanyi ya Dell

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2021 Yasuwe: 2060

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2021, TMC yabwiye INYARWANDA.COM dukesha iyi nkuru ko mu gihe cy’amezi 22 amaze ari muri Amerika yabashije gukurikirana amasomo y’ibijyanye na ‘Data Science’ ashakishisha ‘Master’s Degree’ ya kabiri.

Yabwiye iki Kinyamakuru ko yishimira ko igihe amaze muri Amerika cyatumye abasha kugera ku nzozi ze.

TMC yavuze ko tariki 15 Kanama 2021, ari bwo yasoje amasomo ye muri ‘Data Science’ muri Kaminuza ya Easter University iherereye Pennsylvania. Avuga ko uyu munsi ari bwo yashyikirijwe impamyabumenyi ye.

Ati “Ni ikimenyetso ntakuka cy’uko nabonye iyi mpamyabumenyi. Ni ibyishimo, kuko urumva mu gihe gito kingana gutyo ugahita utangira no gukora muri kompanyi nka Dell, n’impamyabumenyi nkaba nyibonye mu gihe gito, ni ukuri ndishimiye cyane, kuko zari inzozi zanjye.”

Uyu muhanzi avuga ko yageze ku nzozi ze kuko yahoze yifuza kwiga amasomo ajyanye n’imibare n’ikoranabuhanga. Akavuga ko kuva yabonye iyi mpamyabumenyi byahise bimuhesha amahirwe yo gutangira akazi muri kompanyi ya Dell.

Kompanyi ya Dell irazwi cyane ku Isi, kuko ikora Computer n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Computer za Dell ziganje cyane ku isoko ryo mu Rwanda n’ahandi.

TMC avuga ko muri iyi kompanyi akoramo ibijyanye no gusesengura amakuru n’ibindi bishamikiyeho.

Uyu muhanzi yavuze ko amasomo ya ‘Data Science’ yize akenewe cyane ku isoko ry’umurimo muri Amerika, bityo ko kuri we kubyiga ari amahirwe akomeye.

Tariki ya 8 Ugushyingo 2019, TMC yasoje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ’Master’s Degree’ mu Rwanda aho yize ibijyanye na ’Business Administration’.

Uyu muhanzi uri muri bacye babashije kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, akaba yarize mu Ishami rya Business Administration ariko yibanda cyane mu gucunga imishinga [Project Management].

Tariki ya 23 Nzeri 2019, yamuritse anasobanura igitabo cy’ubushakashatsi yakoze bukubiye mu gitabo gifite umutwe ugira uti “Uruhare rw’ubuyobozi mu kubaka uruganda rwa muzika rugendera ku ndangagaciro ndetse n’imirongo ngenderwaho y’igihugu.”

TMC yize amashuri yisumbuye muri Groupe Officiel de Butare, icyiciro cya kabiri cya kaminuza akigira mu cyahoze ari KIST, ubu ni Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga aho yize ibijyanye n’ubugenge.

TMC ahawe iyi mpamyabumenyi mu gihe yitegura gukorera igitaramo mu Mujyi wa Phoenix mu mpera z’iki Cyumweru.

Source: INYARWANDA