Print

Umunyakenyakazi yagizwe umutetsi wa mbere w’ikipe ya Arsenal FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2021 Yasuwe: 1861

Abanyakenya bakomeje kugenda bigaragaza mu myuga itandukanye kuko umugore witwa Bernice Kariuki yagizwe umutetsi wa mbere w’ikipe nkuru ya Arsenal Football Club iri mu zikomeye muri shampiyona y’Ubwongereza,Premier League.

Uyu mugore wavukiye kandi akurira mu burasirazuba bwa Nairobi (Jericho), yahawe aka kazi mu 2021 n’iyi kipe y’umupira w’amaguru i London,nyuma yo gushimwa n’umutoza Mikel Arteta.

Mbere yo gukorera Gunners, Kariuki yabaye indashyikirwa mu nganda zo kwakira abashyitsi kuko yakoreye hoteri zimwe na zimwe zizwi cyane mu Bwongereza (UK).

Amwe mu mahoteri yakoreyemo harimo Dorchester Hotel na Waldorf Hilton Hotel zombi zifite icyicaro i London.

Nyuma yo guhabwa aka kazi yagize ati "Umukobwa wavukiye muri ghetto za Jericho ubu ari kuba mu nzozi ze. Reka niyerekane nk’umutetsi wigenga wa mbere wa Arsenal".

Nyuma yo gushyirwa mu bakozi ba mbere b’ikipe ya Arsenal, Kariuki agira uruhare mu gutegurira amafunguro abakinnyi b’ikipe ya mbere, ku kibuga cy’imyitozo cya London Colney barimo Pierre-Emerick Aubameyang, Nicholas Pepe, Thomas Partey n’abandi.

Uyu mutetsi wo muri Kenya akorana kandi n’abandi batetsi bazwi nka Darren Taylor akaba ari umuyobozi mukuru w’abatetsi mu ikipe.

Iyi kipe kandi ishinzwe kugenzura ibyo abakinnyi bakeneye kuko imirire aricyo kintu cya mbere mu mupira w’Abongereza.

Taylor yagize ati: "Zimwe mu nshingano zanjye zirimo gucunga neza imirire y’ikipe ndetse n’imibereho myiza yayo buri munsi mbere na nyuma yumukino.

Akazi karimo no gukora menus zirimo intungamubiri zituma abakinnyi bagira ubuzima bwiza, mbere yo gutemberana n’ikipe mu mikino yose yo mu rugo ndetse no hanze ndetse no gutekera abakinnyi byihariye, ubuyobozi, ndetse n’ikipe ya tekiniki".

Bamwe mu bakinnyi bamaze kugaragaza ko bishimira impinduka zakozwe mu mitekere y’iyi kipe bikozwe na Arteta hamwe na ba chef.

Smith Rowe yiyemereye ati: "Ntabwo naryaga neza, ntabwo nanywaga neza, mbere y’imikino numvaga numaganye ariko kuva icyo gihe nagerageje kubyibandaho cyane".