Print

Ihere ijisho amafoto y’ibyamamare yaranze umuhango w’imurika y’inzoga nshya ya SKOL yitwa”Skol Pulse”[Amafoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 23 December 2021 Yasuwe: 7381

Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukuboza 2021, ni bwo uruganda rwa Skol Brewery Ltd (SBL),ruzwiho kwenga inzoga zisusurutsa abanyarwanda rwamuritse ku mugaragaro inzoga nshya ya ‘Skol Pulse’ mu gikorwa cyabereye kuri Gilt Club i Kibagabaga.

Skol Pulse iri mu icupa ry’icyatsi kibisi rya 33cl, ifite umusemburo uri ku kigero cya 5.5% Vol Acl, ikazajya icuruzwa 600 Frw aho ibinyobwa bya Skol bisanzwe biboneka hose ndetse iba iri mu ikaziye y’amacupa 24.

Benito Karemera ushinzwe kumenyekanisha ibicuzwa muri Skol Brewery Ltd, yavuze ko iyi nzoga nshya ‘Skol Pulse’ iri ku rwego rwo hejuru rw’izikorwa mu Rwanda [premium beer] ndetse yahujwe n’umuziki kuko uburyo icupa ryayo rikoze byorohera umuntu kurifata ari mu birori.

Ati “Ni umunsi mukuru kuri Skol aho twamuritse igicuruzwa gishya kiri ‘super premium’ cyitwa Skol Pulse, ni inzoga twahuje n’umuziki. Ifite icupa rifite umwihariko mu buryo rikoze, uburyo umuntu arifata bimworohera kurigumana mu gihe ari gusabana n’abandi, ari kuryoherwa mu kirori. Ni inzoga unywa ukumva ushize icyaka”.

Yakomeje avuga ko hakozwe indirimbo ijyanye n’iyi nzoga, ikazatoranywa hagati y’izakozwe na Ariel Wayz, Gabiro Guitar na Ish Kevin baririmbiye mu njyana yakozwe na Davydenko.

Ati “Ni inzoga y’ibirori mu Rwanda. Mu buryo bwo gushyira hanze Skol Pulse, twakoze injyana ‘tune’ yakozwe na Davydenko. Indirimbo abahanzi batatu baririmbye muri iyo njyana, tuzagenda duca mu tubari abantu bose bazumve, badufashe gutoranya inziza muri izo eshatu tuzahuza n’iyi nzoga yacu.”

Uru ruganda rusanganywe ku isoko ibinyobwa bitarimo umusemburo nka Skol panaché n’ibirimo umusemburo nka Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold, Skol Canette na Skol Select yashyizwe ku isoko mu Ukuboza 2018.




Comments

Kabaka 15 February 2022

Iyi nzoga muyitesheje agaciri kuko nta muntu muzima mwatumiye. Abo bastari banywa mugo nibo mutumira. Ndayi boycotinze kbsa