Print

Sobanukirwa ibintu 10 ukwiriye kwitaho mugihe ugiye guhura bwa mbere n’uwo wakunze

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 23 December 2021 Yasuwe: 1362

Menya ibintu 10 ukwiriye kwitaho mugihe ugiye guhura bwa mbere n’uwo wakunze:

1. Mbere yo kujya guhura n’ushobora kuzakubera umukunzi, banza urebe ko ukeye rwose, urebe ko inzara ziciye, wiyogoshesheje cyangwa wasokoje neza, woze mu kanwa kandi ko imyambaro yawe itunganije.

2. Gerageza kugera aho mugomba guhurira ku isaha mwavuganye, cyangwa se mbere yaho gatoya. Mugihe ubona ko uri bwice gahunda, gerageza kubimumenyesha mbere bityo azagufata nkā€™umuntu ugira gahunda kandi uzi icyo ashaka.

3. Niba mumaze guhura, zimya telefone yawe cyangwa uyishyire muburyo budasakuza (Silencieux), kandi wirinde gukomeza kuyikinisha wohereza cyangwa usoma ubutumwa bugufi n’abandi. Niba ukeneye gukoresha telefone byihutirwa, musabe akanya gatoya kandi wirinde kuyitindaho, bizatuma abona ko wahaye agaciro umwanya murimo.

4. Gerageza kugaragaza ikinyabupfura mu mwanya wose muramarana, kuko bizamutera ingufu zo kukwiyumvamo no kukubonamo umuntu ufite umumaro.

5. Niba murimo gufata amafunguro, irinde kuvugana ibiryo mu kanwa kandi urye umunwa wawe ubumbye kugira ngo utabangamira uwo muri kumwe akagufata nk’umunyamusozi utagira ikinyabupfura.

6. Irinde cyane kwiharira ijambo ahubwo ugerageze no gutega amatwi uwo muri kumwe, kandi wirinde kwinjira mu buzima bwe bwihariye. Ibi bizatuma agufata nk’umuntu ushyira mugaciro kandi agakora ibimureba.

7. Ntabwo ari byiza ko utegereza ko umukobwa mwahuye ariwe wishyura ibyo mwakoresheje bwa mbere, kuko ibi bigaragaza ko mushobora kutazongera guhura, kereka gusa ariwe ubyisabiye.

8. Irinde cyane kuba wasinda kuko abantu benshi ntibakunda abantu batazi kwigenzura mubyo bakora.

9. Irinde kumara umwanya munini utavuga, ahubwo ushake ibyo muza kuvuganaho mbere y’uko muhura.

10. Irinde kuzana ibiganiro rusange nk’imyemerere, politike n’ibindi kuko ushobora gusanga mutabihuje bikaba byabangamira urukundo rwanyu rwendaga kuvuka.