Print

Hatangajwe ibisabwa ku bakobwa bagiye kwitabira Miss Nacre Africa ritazaheza abkobwa babyariye iwabo

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 23 December 2021 Yasuwe: 267

Mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ry’ubwiza ryiswe ‘Miss Nacre Africa’ rizahuriramo abakobwa batandukanye baturuka mu bihugu bya Afurika, rigamije guteza imbere umwana w’umukobwa ndetse ntirinaheze abakobwa babyaye batararushinga.

Ababyaye bashaka kwitabira bagomba kuba bafite imyaka iri hagati ya 18 na 22 naho abatarabyara bakaba bari hagati ya 18 na 23. Uwabyaye aremewe ariko asabwa kuba umwana ari mukuru ku buryo bitamubuza gukurikirana ibikorwa by’irushanwa. Iri rushanwa rizaba umwaka utaha.

Ikindi kizasabwa abantu bazahatana ni ukuba yararangije amashuri yisumbuye. Iri rushanwa rigendera ku bwiza, kuzamura umwana w’umukobwa mu ndangagaciro z’ubuyobozi [Leadership], ubushabitsi [Entreprenuership] ndetse no kumufasha kwimakaza ibikorwa by’ubumuntu [Humanitarian].