Print

Jimmy Mulisa yananiwe gukura AS Kigali mu bihe bibi yayisanzemo/Kiyovu Sports yashimangiye umwanya wa mbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2021 Yasuwe: 2626

Umutoza mushya w’agateganyo wa AS Kigali,Jimmy Mulisa,yananiwe gutsinda Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Kane mu masaha ya saa saba,kuri stade ya Kigali mu gihe Kiyovu Sports yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0 iguma ku mwanya wa mbere.

Jimmy Mulisa uheruka guhabwa akazi by’agateganyo asimbuye Eric Nshimiyimana utari umerewe neza,nawe ntiyabashije kubona intsinzi kuko yanganyije na Gasogi United igitego 1-1.

AS Kigali niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 21 ku gitego cyatsinzwe na Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala ariko ntibyatinze cyahise cyishyurwa na Heron Berrian ku munota wa 30.Amakipe yombi yarangije umukino anganya.

Yaba AS Kigali FC na Gasogi United ntiziheruka amanota 3 kuko kuri iyi kipe y’umujyi imaze imikino 4 mu gihe Gasogi United imaze 5.

Mu yindi mikino yabaye,Kiyovu Sports yatsinze igitego 1-0 Rutsiro FC cyatsinzwe na Abedi Bigirimana ku munota wa 11 ishimangira umwanya wa mbere.

Ikipe ya Espoir FC yanyagiye ibitego 3-1 Bugesera FC ibifashijwemo na Muhozi Fred ku munota wa 2 n’uwa 70 ndetse na Tuyisenge Arsène 78 mu gihe Bugesera FC yatsindiwe na Munir ku munota wa 21.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 23,ikurikiwe na Rayon Sports na 18.APR FC ni iya 3 na 17 n’ibirarane 3.

AS Kigali yagumye ku mwanya wa 4 n’amanota 17 mu gihe Gasogi United yo iri ku mwanya wa 8 n’amanota 13.

Jimmy Mulisa watoje umukino wa mbere, yakoze impinduka mu ikipe aho Haruna Niyonzima yongeye kugirwa kapiteni w’iyi kipe, ni inshingano zari zifitwe na Bishira Latif.

Haruna Niyonzima kuva yagaruka muri AS Kigali mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2021, yasanze igitambaro cyo kuyobora abandi bakinnyi mu kibuga gifitwe na Bishira Latif.

Uyu mugabo usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu nta nubwo umutoza Eric Nshimiyimana yari yaramushyize mu bakapiteni 3 ba mbere kuko Bishira yari yungirijwe na Tchabalala na Kwizera Pierrot.

Eric Nshimiyimana yirukanywe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza ubuyobozi bwa AS Kigali buhita bwemeza Jimmy Mulisa nk’umutoza w’agateganyo.


Comments

Fils 24 December 2021

Mbega ubunyamwuga bucye!
Umuntu asomye iyi nkuru yanyu yagira ngo Jimmy na we byanze kandi ari bwo agitangira akazi. Mwisubire ho