Print

Polisi y’u Rwanda yasobanuye impamvu urukiko rwarekuye abapolisi bashinjwaga ruswa yo igahita ibafunga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2021 Yasuwe: 1749

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko amategeko yayo agenga imyitwarire na Sitati yayo, biyiha uburenganzira bwo kuba yakurikirana Umupolisi no mu gihe urukiko rwamugize umwere, rwamurekuye cyangwa se akiburana.

Ibi nibyo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ubwo yagarukaga ku mategeko agenga imyitwarire muri Polisi,

Yavuze ko amategeko agena ko Umupolisi ashobora gukurikiranwa kabone n’iyo urukiko rwaba rwamugize umwere.

Ati “Muri Polisi gukekwaho ruswa, kuyirya, ntabwo ari imikino bifite ingaruka zikomeye. Ibyo Abapolisi barabyiga iyo bari mu mahugurwa y’ibanze, iyo ari bato cyangwa ba Ofisiye. Yaba Sitati yihariye n’amategeko agenga imyitwarire arabiteganya kandi yigishwa mu mashuri.”

“Ntabwo gukekwaho ruswa cyangwa kuyifata ari imikino, ari ibintu uvuga gusa ngo bizarangirizwa mu nkiko.”

Ingingo ya 67 ya Sitati igenga Polisi y’u Rwanda iteganya ko ikosa n’igihano cy’imyifatire y’umupolisi ntaho bihuriye n’icyaha n’igihano giteganywa n’amategeko ahana ku buryo igikorwa kimwe cy’umupolisi gishobora gukurikiranwa ku kazi no mu Bushinjacyaha.

Ibyo bivuze ko aho ikirego cy’Ubushinjacyaha cyaganisha hose, umuyobozi ufite ububasha bwo guhana umupolisi, bitamubuza gutanga ibihano byo mu rwego rw’imyitwarire.

Mu mategeko agenga imyitwarire ya Polisi y’Igihugu mu ngingo ya karindwi, harimo ko icyaha cyakozwe n’umupolisi gishobora gukurikiranwa mu rwego rw’imyitwarire no mu Bushinjacyaha.

Nayo igaragaza ko ikirego cy’ubushinjacyaha kidashobora kubuza komite ishinzwe imyitwarire guhana umupolisi mu rwego rw’imyitwarire mu gihe ikosa ry’imyitwarire rimuhama.

Iyo urukiko rusanze ibyakozwe atari icyaha, igihano cy’imyitwarire kigumaho mu gihe ibyo bikorwa umupolisi yakoze bigize ikosa ry’imyitwarire.

CP Kabera ati “Kuri bariya bapolisi rero, barakurikiranwa n’inkiko nibyo, ubushinjacyaha bwarabaregeye ariko natwe turabakurikirana. Twebwe rero tubakurikirana tubafite, ntabwo turi urukiko, ntabwo turi parike ngo turabareka, itandukaniro ni uko tubakurikirana tubafite.”

Yavuze ko aba bapolisi aho bari bitaweho ku buryo umuntu wese wabashaka, yaba abavoka bashobora kwegera Polisi y’Igihugu bakahabwa bakavugana.

Ati “Ariko ntabwo aya mategeko agenga Polisi ashobora kwirengagizwa ngo ni uko umunyamategeko yabifashe ukundi cyangwa abandi babifashe ukundi.”

“Twe ntabwo twica amategeko ahubwo Abapolisi bagomba kumenya ko gukekwaho ruswa, kuyirya cyangwa kuyifata ntabwo ari imikino iganisha ku nkiko gusa. Bifite n’icyo bivuze ku myitwarire ku buryo Polisi itakwihorera ngo widegembye.”

Polisi y’Igihugu ifite ishami rishinzwe imyitwarire, mu gihe hari umupolisi ufunzwe, abunganizi be begera iryo shami bakabasha kumuvugisha.

Mu nyubako za Polisi y’Igihugu hashyizweho aho abo bapolisi bashobora kuganirira n’abunganizi babo mu buryo bwisanzuye.

Ati “Uwo muntu ni umupolisi, ntabwo arirukanwa, ntabwo uri bumwite umusivile. Mu gihe acyambaye impuzankano za Polisi, agihembwa [kuko hari igihe kigera imishahara yabo igahagarara] urumva rero ni Umupolisi agomba gukurikiranwa nk’Umupolisi, Polisi ikamenya aho ari nubwo yaba yitaba n’izo nkiko.”

Polisi yakajije ingamba zo kurwanya ruswa nyuma y’uko bigaragaye ko mu rwego rwayo rushinzwe umutekano wo mu muhanda ikirangwamo.

Raporo iheruka ya Transparency Rwanda yerekana ishusho ya ruswa mu gihugu, igaragaza ko inzego z’ubutabera n’umutekano cyane Polisi y’Igihugu ari zo zikunda kugaragaramo ruswa.

Nko mu 2021, ruswa mu Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda yarazamutse cyane ugereranyije n’indi myaka. Yageze kuri 15,2% ivuye kuri 12,7% mu 2020 na 12,4% mu 2019.

Inkuru ya IGIHE