Print

Urubanza rw’ubujurire rwa Jado Castar rwongeye gusubikwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 December 2021 Yasuwe: 507

Kuri uyu munsi ni bwo yagombaga kuburanishwa ubujurire ku gihano yahawe n’Urukiko Rwisumbuye cyo gufungwa imyaka 2 ariko agahita akijuririra.

Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko Ubwanditsi bw’urukiko bwabatangarije ko “urubanza rwasubitswe kubera ko abacamanza barufite bari mu mahugurwa.”

Ubwanditsi bw’Urukiko Rukuru bwavuze ko urubanza rwimuriwe ku wa 28 Mutarama 2022 saa Mbiri za mu gitondo.

Jado Castar yagombaga kuburana ubu bujurire tariki ya 6 Ukuboza 2021, ariko iryo buranisha risubikwa kuko umwe mu bacamanza bagize inteko iruburanisha atabonetse kubera akandi kazi yagiyemo.

Uyu mugabo usanzwe ari umunyamakuru w’imikino akaba n’umwe mu bashinje B&B FM- Umwezi, yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yari mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Gukurwa mu irushanwa kw’Ikipe y’Igihugu y’Abagore byatumye FRVB ihagarikwa by’agateganyo n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Volleyball (FIVB) ndetse haracyategerejwe umwanzuro ntakuka uzafatirwa u Rwanda.

Mu minsi ishize, Me Kamagaju Béatrice uri mu bunganizi ba Jado Castar yavuze ko umukiliya we yajuririye Urukiko Rukuru arutakambira ngo rumugabanyirize ibihano.

Icyo gihe yagize ati “Twajuriye kugira ngo dutakambire Urukiko Rukuru turebe ko Jado Castar yasubikirwa igihano aho gukora imyaka ibiri afunzwe ahubwo icyo gihano kikaba cyasubikwa kuko byose biteganywa n’amategeko.’’

Uyu munyamategeko yavuze ko usibye no gusubikirwa igihano, amategeko ateganya ko ashobora no gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw agafungurwa.

Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021. Yahise aburanishwa mu mizi hatabayeho ko aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuko yaburanye yemera icyaha, anagisabira imbabazi.