Print

Umugore yagaragaye ari konsa injangwe mu ndege ya Kompanyi ya Delta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 December 2021 Yasuwe: 1582

Umugore w’umunyamerika wari mu ndege ya Delta yafashwe amashusho ari konsa injangwe muri urwe rugendo yarimo gukora.

Umugore wahagaritswe izina yavaga i Syracuse New York, yerekeza muri Atlanta muri Jeworujiya ubwo yafatwaga yonsa injangwe mu ndege.

Nkuko bigaragara muri videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, umuntubari bicaranye mu ndegeyamusabye guhagarika konsa iyo njangwe ati ’’ uyu ntabwo ari umwana wumuntu, ni injangwe, ibi biteye ishozi ’’.

Uyu mugabo yabimenyesheje undi muntu bari kumwe mu ndege bamusaba inshuro nyinshi guhagarika konsa iyi njangwe akayishyira mu kantu yari ayitwayemo ariko aranga.

Ubutumwa bwoherejwe binyuze mu nzira y’itumanaho no gutanga amakuru mu ndege (ACARS) bwamenyesheje abakozi ba Delta i Atlanta ko umugenzi wicaye mu cyicaro cya 13A “ari konsa injangwe kandi ko atarayisubiza ahatwarirwa inyamaswa nkuko abakozi bo mu ndege babisabye.”

Ku ya 13 Ugushyingo, uwari muri iyi ndege Ainsley Elizabeth wyakoresheje TikTok asobanura byinshi ku byabaye

Ati: “Uyu mugore yari afite imwe mu njangwe zitagira ubwoya yayifubitse uburingiti ku buryo yasaga n’umwana.

Ishati ye yari izamuye kandi yagerageje gutuma injangwe itekana kandi ntabwo yemeye gutandukana nayo.Injangwe yavuzaga induru cyane.”

Urubuga rw’iyi ndege rwatangaje ko bashyigikira uburenganzira bw’ababyeyi konsa abana babo bari mu ndege.