Print

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame yagaragaye ari gukinisha imbwa ze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 December 2021 Yasuwe: 3628

Perezida Paul Kagame we n’umuryango we bifurije Abanyarwanda kuzagira iminsi mikuru myiza isoza umwaka wa 2021 n’itangira uwa 2022,avuga ko we yatangiye kuyizihiza nyuma y’amafoto yashyize hanze ari gukina n’imbwa ze.

Mu mafoto meza ari mu karuhuko mu rugo ari no gukina n’imbwa ze, Perezida Kagame yavuze ko we n’umuryango we bifurije abantu bose iminsi mikuru myiza.

Yagize ati “Njye n’umuryango wanjye tubifurije iminsi mikuru myiza. Njye natangiye neza ijyanjye…!!

Ubu butumwa buherekeje n’aya mafoto yashyize Kuri Twitter ari gukina n’imbwa ebyiri, Perezida Kagame yasoje agira ati “Ndazikunda.”

Mu minsi ishize,Perezida Kagame yari yifurije abanyarwanda umwaka mushya muhire ati “Twizere ko umwaka uza uzaba mwiza kuruta uwo turangije n’uwo twarangije mbere yawo ubwo ndavuga izi ngorane zose Isi igenda ihura na zo za COVID-19.”