Print

Umukobwa w’ibanga wa Putin yaburiwe irengero

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 December 2021 Yasuwe: 3291

Bivugwa ko ’umukobwa w’ibanga’ wa Perezida Vladimir Putin witwa Luiza Krivonogikh yaburiwe irengero nyuma yo gutangaza inkuru ivuga ku nzu ya miliyoni 3.1 z’amapawundi [penthouse Monegasque] ya nyina.

Amakuru aravuga ko Putin ’yananiwe kwihanganira kubera ibyakozwe n’uyu mukobwa ahitamo kumurigisa.

Luiza Krivonogikh ni umukobwa wa Svetlana w’imyaka 46, bivugwa ko yahoze ari inshoreke ya Putin.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 y’amavuko yahujwe n’amakuru ya Pandora Papers yamenyekanye ku byerekeye se mu ntangiriro z’uyu mwaka, maze abyemeza ashyira amafoto ku rubuga rwe rwa Instagram yanditseho ngo "Byiza!" Kuri Instagram ye ikurikirwa n’abantu 83,200.

Uyu mukobwa yaburiwe irengero, amaze amezi arenga abiri atagaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko amakuru avuga ko Putin yatakaje kwihanganira uyu mukobwa aramufunga nyuma yo kurakara kubera kugaragaza amafoto y’inyubako ye I Monte Carlo.

Kujya hanze kw’impapuro za Pandora - zikubiyemo inyandiko z’ingenzi zirenga miliyoni 1.9 - zerekanaga ko Svetlana yimukiye muri iyo nyubako ya Monte Carlo nyuma gato yuko Luiza avuka.

Muri icyo gihe, yarakajwe Putin cyane n’ayo makuru asaba abanyamakuru kureka "gusebanya banyuze mu myenda yanduye y’abakomeye."