Print

RDF yahishuriye Abanyarwanda amahirwe ari mu kujya mu nkeragutabara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 December 2021 Yasuwe: 2345

Ingabo z’u Rwanda [RDF] zatangaje ko zifuza guha amahirwe Abanyarwanda bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda Umutwe w’Inkeragutabara mu mwaka utaha

RDF yahishuye ko kwinjira muri uyu mutwe w’Inkeragutabara birimo inyungu nyinshi cyane zirimo:

Uretse inyungu zo gukorera Igihugu,abari mu mutwe w’Inkeragutabara bahembwa umushahara ungana n’uwa bagenzi babo banganya amapeti mu Ngabo z’u Rwanda.

Bahabwa n’ibindi byose bigenerwa umusirikare mu gihe ari mu myitozo no mu gihe ahamagawe kuza mu kazi bingana n’iby’abasirikare bari mu kazi ka buri munsi bahabwa.

Bazemererwa kandi kwiga mu mashuri y’Igisirikare cy’u Rwanda.

Bazafashwa kugira ubumenyi bwihariye mu mashuri ateganywa na Minisiteri y’Ingabo.

Abazinjira muri uyu mutwe bazafashwa kubona imirimo mu miryango yo mu Karere cyangwa Mpuzamahanga…

Izindi nyungu ziri mu kwinjira mu nkeragutabara zagaragajwe ni uko bazajya bafashwa gukora muri za koperative zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abasirikare muri RDF no muri Minisiteri y’ingabo, MINADEF, ndetse bajye banahabwa impeta, imidari n’amashimwe bitangwa n’Igihugu.

Kugira ngo umuntu yinjire muri uyu murwe, agomba kuba ari Umunyarwanda, ari indakemwa mu mico no mu myifatire, afite hagati y’imyaka 18 na 25 y’amavuko, ari ingaragu, kandi atarakatiwe n’inkiko.

Abifuza kwinjira mu Nkeragutabara zirwanira ku butaka bagomba kuba barize nibura amashuri atatu yisumbuye kuzamura, mu gihe abifuza kwinjira mu Nkeragutabara z’inzobere bagomba kuba bafite impamyabumenyi guhera ku y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri ndetse no kuzamura.

Azabahabwa amahirwe yo kwinjira muri uyu mutwe bagomba gutsinda ibizamini bizatangwa, ubundi bakamara amezi icyenda bari mu myitozo ya gisirikare, nyuma bagakora nk’ingabo zikora akazi gahoraho nibura mu gihe cy’imyaka ibiri.

Iyo barangije iyo mirimo, basubira mu turere twabo bakayoborwa n’abayobozi b’Inkeragutabara ku rwego rw’akarere, intara cyangwa n’abashinzwe Inkeragutabara zifite ubumenyi bwihariye ku cyicaro gikuru cy’Inkeragutabara.