Print

MINALOC yasohoye amabwiriza agenga ubukwe n’ibirori bibera mu ngo mu ntara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 December 2021 Yasuwe: 2460

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyizeho amabwiriza avuguruye agenga ibirori bibera mu ngo zo mu Ntara nyuma y’ayashyiriweho umujyi wa Kigali

MINALOC yavuze ko imihango y’ubukwe harimo gusaba, gukwa n’ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta no mu rusengero n’ibindi birori ntibigomba kurenza abantu 75.

Yavuze kandi ko Utegura ibirori byo mu rugo agomba kubimenyesha Gitifu w’akagari mbere y’iminsi 7 ngo bibe hakoreshejwe ikoranabuhanga yaba telefoni,ubutumwa bugufi cyangwa WhatsApp.

Abitabiriye ibyo birori bagomba kuba barakingiwe byuzuye kandi bipimishije amasaha 24 mbere y’ibirori.Basabwe ko bishobotse ibyo birori byabera hanze cyangwa ahagera umwuka.

Gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti bakaraba mu ntoki [sanitizer].

Gushyiraho umuntu wita ko abashyitsi bari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Abitabiriye ibirori bagomba kubahiriza amasaha yashyizweho bagomba kuba bari mu ngo zabo.Imihango n’ibirori bibera mu ngo ntibigomba kurenza amasaha 3.

Inzego zibanze n’iz’umutekano zigomba gusuzuma niba ayo mabwiriza agomba gushyirwa mu bikorwa.

Abaturage barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nta kudohoka.