Print

Ibyamamare mu mupira w’amaguru byizihije Noheli mu buryo bwihariye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 December 2021 Yasuwe: 2111

Ibyamamare mu mupira w’amaguru birimo Cristiano Ronaldo,Bruno Fernandes bakinira Manchester United n’imiryango yabo, Robert Lewandowski wa Bayern Munich, Luis Suárez ukinira Atlético Madrid n’abakinnyi ba Liverpool bashyize hanze amafoto bambaye imyenda yihariye bifuriza abantu noheli.

Uwahoze ari kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umuryango we yandikaho ati “Noheli Nziza Umuryango mbere ya byose!”

Diogo Jota wa Liverpool yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’umugore we n’umwana wabo ukiri muto.

David Beckham wasezeye gukina ruhago yigaragaje yambaye ingofero ya Santa ubwo yanywaga ikawa mu gitondo.

Rutahizamu wa Wolves, Raul Jimenez, yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umugore we Daniela n’umwana wabo Arya nyuma y’iminsi agize imvune yatumye adasoza umwaka w’imikino wa 2020/21.

Iyi minsi mikuru isoza umwaka irangwa n’ibiruhuko muri za Shampiyona zikomeye i Burayi uretse mu Bwongereza aho bakina kuri Boxing Day.