Print

Habonetse ifi ifite amaboko n’intoki mu mazi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 December 2021 Yasuwe: 2584

Ifi idasanzwe yijimye ifite amaboko na ’inagenda’ yagaragaye ku nshuro ya mbere mu myaka 22. Iyi fi ifite intoki yagaragaye muri Australia ku nkombe za Tasmaniya.

Iyi fi yiswe inyamaboko ikunze kugenda hasi cyane mu nyanja bikayongerera ubushobozi bwo koga.

Ifi nk’iyi iheruka kubonwa n’uwari ugiye koga ku nkombe za Tasmania mu 1999 kandi imaze kuboneka inshuro enye gusa.

Kuva icyo gihe, guverinoma yashyize ayo mafi ku rutonde rw’amoko y’inyamanswa zazimiye,ariko abashakashatsi bo muri Australia bavuze ko babonye iyo fi kuri kamera yo mu nyanja hasi cyane.

Pinkfish ni bumwe mu bwoko 14 bw’amafi agaragara hafi ya Tasmania, ikirwa giherereye mu majyepfo ya Australia.