Print

Kayonza: Abantu 55 bafatiwe mu masengesho baranze kwikingiza Covid-19 ngo babitewe nuko "isi ishaje"

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2021 Yasuwe: 1307

Abaturage 55 bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini, banze kwikingiza COVID-19 no kwambara agapfukamunwa, bafatiwe mu rugo rumwe bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Aba baturage bafashwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru wa Noheli, mu Mudugudu wa Nyirampa, Akagari ka Kiyenzi mu Murenge wa Gahini.

Bavuze ko basengera mu itorero ryitwa ‘Yesu Araje’ ngo ryiyomoye ku badivantisite b’Umunsi wa Karindwi.

Ubwo basangwaga basenga ngo bari bacucitse mu cyumba kimwe bose uko ari 55 bakaba bahuje imyumvire imwe yo kwanga kwikingiza, kwambara agapfukamunwa no kwanga andi mabwiriza yose yo kwirinda COVID-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph yagize ati “Ahagana saa yine z’amanywa ni bwo abashinzwe amakuru mu Mudugudu bavuze ko hari abantu bifungiranye mu nzu y’umuturage bari gusenga, twagiyeyo rero dusanga koko ni 55. Twasanze nta n’umwe muri bo urikingiza, tubabaza impamvu batubwira ko batabyemera.”

Yakomeje avuga ko abenshi mu baturage basanze aho ngaho barimo n’abaturutse mu tundi dusantere.

Ati “ Batubwiye ko batemera na gato kwikingiza, impamvu batanga ngo ni uko ku ifishi ya RBC handitseho ko niwikingiza ingaruza zizakubaho uzazirengera ariko twabonye ari nk’urwitwazo kuko twakomeje turabaganiriza batwereka imirongo yo muri Bibiliya yerekana ko isi ishaje, ibi ari ibimenyetso byerekana ko isi ishaje kandi yamaze kwandura.”

Yasabye abaturage kwikingiza bakareka kurebera iki cyorezo mu ndorerwamo ya Bibiliya rimwe na rimwe banayisobanurira nabi bikaba intandaro yo kuba byatuma bakwandura COVID-19.

Source: Igihe